Abasirikare b’ abarundi bafashwe mpiri na M23 imiryango yabo irimo gutabaza

Hari amashusho y’abo basirikare mashya yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kuva mu cyumweru gishize. Ni amashusho yakuwe mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo ikorera kuri Youtube, aho baganirizwa n’umunyamakuru Scovia Mutesi.

Abasirikare b’u Burundi bakaba baragaragaye basaba ko Leta y’ Uburundi yavugana na M23 bakarekurwa.

Mu Gushyingo 2023, Perezida Ndayishimiye we yari yihakanye abasirikare be, yabise abarwanyi ba Red-Tabara. Umunyapolitike utavuga rumwe na CNDD FDD uba mu buhungiro witwa Pacifique Nininahazwe avuga ko ari agahomamunwa aho igihugu cyihakana ingabo zacyo, akomeza avuga ko mu bindi bihugu byose, umusirikare ufashwe hakorwa ibishoboka byose ngo arekurwe.

Akavuga ko bitangaje kubona ko abafashe abasirikare b’u Burundi aribo basaba kuvugana na Leta y’u Burundi ngo bayisubize abasirikare bayo, nayo igahitamo kubihakana.

Ni mu gihe M23 imaze iminsi itangaza ko ihanganye n’igisirikare cy’u Burundi ku rugamba aho aba basirikare bagiye muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Cogo nk’abancashuro bo gufasha FARDC na FDLR kurwana na M23 mu burasirazuba bwa Congo.

M23 ikaba ihora ikubita inshuro ingabo ziri mu ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kishasa ndetse abasirikare benshi b’Abarundi bagafatwa mpiri abandi bakaba bakomeje guhangana bakaraswa. Intare za Sarambwe (M23) zikaba ziherutse kwerekana abo basirikare zafashe mpiri harimo n’abo muri FDLR na FARDC.

M23 ikaba kandi yarahumurije imiryango yabo ko izakomeza kubacungira umutekano kugeza igihe leta yabo yemereye kuganira nabo ikababashyikiriza.

Related posts

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.