Amavubi kujya mu Gikombe cy’Isi birashoboka? Amasomo 5 y’ingenzi umukino wa Lesotho wasize

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsinze iya Lesotho igitego 1-0 mu mukino wa kane w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu itsinda rya gatatu, u Rwanda ruhita runafata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Kamena 2024, kuri Stade yitiriwe Moses Mabhida i Durban muri Afurika y’Epfo aho ikipe y’Igihugu ya Lesotho “Ingona” isanzwe yakirira imikino yo mu rugo.

Intsinzi u Rwanda rwaboneye muri iki gihugu yashyizeho agahigo ko kuba ku nshuro ya mbere mu mateka u Rwanda rugeze ku mukino w’umunsi wa Kane ruyoboye itsinda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Ibi kimwe n’ibindi bitandukanye byaranze umukino, KglNews yabikubiye mu masomo atanu y’ingenzi umukino wa Lesotho wasize mu buryo bukurikira:

1. U Rwanda rugiye kumara amezi icyenda ruyoboye Itsinda ririmo ibigugu nka Nigeria na Afurika y’Epfo

Nyuma yo gutsindwa n’Ikipe y’Igihugu y’Ibitarangwe bya Bénin muri Côte D’Ivoire taliki ya 6 Kamena, u Rwanda rwahise rutakaza umwanya wa mbere mu itsinda; ibintu byaruteye ishyaka nyirizina ryo kwimana igihugu mu mukino rwagombaga gukurikizaho “Ingona” za Lesotho.

Ni ibyaje kugenda nk’uko byifuzwaga, maze igitego cy’Umunyarwanda w’imyaka 25, Kwizera Jojea ku munota wa 45 gikora ikinyuranyo atari kuri uyu mukino gusa, ahubwo no mu mezi icyenda yose ari imbere kuko imikino nk’iyi izongera gusubukurwa muri Werurwe umwaka utaha aho Amavubi azaba akicaye ku mwanya w’icyubahiro mu itsinda C.

Kugera muri Werurwe umwaka utaha, u Rwanda ruzaba rukiyoboye itsinda!

2. Amavubi yaremye icyizere mu Banyarwanda ko kujya mu Gikombe cy’Isi biri mu bishoboka

Si benshi batekerezaga ko u Rwanda rwajya gukina umukino wa gatanu ruyoboye itsinda C rwashyizwemo nta kintu kinini rwitezweho imbere ya Afurika y’Epfo na Nigeria y’abarimo Victor Osimhen na Ademola Lookman.

Kugeza ubu ubwo u Rwanda ruyoboye, Abanyarwanda baribaza niba na nyuma y’inzira ndende y’imikino itandatu isigaye u Rwanda rufite ubushobozi bwo kugumana uyu mwanya; ibyahita biruha itike y’ako kanya yo gukina Imikino ya Nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Canada, Leta Zunze Ubumwe na Amerika na Mexique.

Icyo u Rwanda rusabwa ni uko rugomba gukomeza kuba urwa mbere muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, muri Nyakanga, aho ibihugu 54 bya Afurika byagabanyijwe mu matsinda icyenda [amakipe atandatu mu Itsinda] ndetse amakipe ya mbere azahita abona itike ntakuka yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Mu gihe u Rwanda rutaba urwa mbere, nibura ruze mu makipe ane meza azaba aya kabiri, agahura hagati yayo muri shampiyona ntoya, maze rukaba urwa mbere rukegukana itike yo gukina kamarampka mpuzamigabane izatanga itike y’Igikombe cy’Isi kizitabirwa n’amakipe 48 arimo icyenda cyangwa 10 ya Afurika mu gihe uyu mugabane wari usanzwe uhagararirwa n’ibihugu bitanu gusa mu makipe 32.

Amavubi yayobonye Itsinda nyuma y’Umunsi wa Kane mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi; ibintu akoze bwa mbere mu mateka!

3. Intsinzi kuri Lesotho yunze Abanyarwanda n’imiryango Nyarwanda

Gutsinda Lesotho byatumye Abanyarwanda aho bari hose bongera kumva ko batewe ishema n’abo bari bo binyuze muri ruhago bataremye ngo badukane; mu bikorwa byagaragajwe n’amarangamutima basutse ku mbuga zabo nkoranyambaga n’ibiganiro hagati yabo.

Kuva kuri za Minisiteri uhereye ku ya Siporo na Minisitiri wayo, Madamu Aurore Mimosa Munyangaju ukagera ku muturage giseseka udasanzwe anashishikazwa n’ibikorwa bya ruhago, bose bagaragaje ko batewe ishema n’Ikipe y’Igihugu cyabo.

Intsinzi y’u Rwanda yatanze ibyishimo bisenderereye!

4. U Rwanda rweretswe urukundo muri Afurika y’Epfo

Kuva kuri Hoteli ya “The Capital Zimbali” Ikipe y’Igihugu yari icumbitsemo mu mujyi w’amateka wa Durban aho abakozi bayo bose yewe no kugera ku woza ibikoresho byo mu gikoni, bagaragaye u Rwanda baruririmbira mu rwego rwo kurwifuriza intsinzi; mu gikorwa cyakuruye amarangamutima ya benshi.

Uretse abo kuri iyo Hoteli baririmbaga mu Ki-Zulu, muri Stade hagaragaye abanyamanga bifatanyije na diaspora nyarwanda muri Afurika y’Epfo gufana bikomeye Amavubi.

Abenshi bari Abanya-Tanzania n’Abarundi mu bagaraye baririmba mu Giswahili bati “Ntidushaka igitego kimwe, turashaka bibiri; ntidushaka ibitego bibiri, turashaka bitatu!” Bakabisubiramo inshuro nyinshi.

Abafana bari muri Stade yitiriwe Moses Mabhida barimo n’abanyamahanga baretse Amavubi urukundo!

5. Amavubi y’umutoza Frank Torsten Spittler aba meza ku mikino ya kabiri 

Nk’uko yabyihamirije mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabanjirije umukino wa Lesotho, yavuze ko ikipe ye iba nziza ku mikino ya kabiri, kuko iya mbere agorwa no kubanza kumenyereza abakinnyi bashya, rimwe na rimwe bahindagurika.

Amambere yanganyije na Zimbabwe 0-0 mbere yo gustinda Afurika y’Epfo 2-0; bikurikirwa no kunganya na Botswana 0-0 mbere yo gutsinda Madagascar ibitego 2-0; na none byasabye ko Amavubi atsindwa na Bénin igitego 1-0 mbere gato yo gutsinda Lesotho igitego 1-0.

Muri rusange, bamwe mu bakinnyi babaye beza kurusha abandi muri uyu mukino ni Mugisha Gilbert wafashaga cyane gusatira, Kwizera Jojea intwari y’umukino watsinze igitego cyatanze amanota atatu, Kapiteni Bizimana Djihad, Muhire Kevin na Mugisha Bonheur Casemiro babaye urukuta hagati mu kibuga ndetse n’umuzamu Ntwari Fiacre wahagaze neza mu biti by’izamu ntihagire igitego yinjizwa.

Kugera mu mezi icyenda ari imbere u Rwanda rwicaye ku ntebe y’icyubahiro mu itsinda rya gatatu n’amanota arindwi aho ruzigamye ibitego bibiri, ruranganya amanota na Afurika y’Epfo na Bénin zizigamye igitego kimwe, Lesotho yisanze ku mwanya wa kane n’amanota atanu, Nigeria kuwa gatatu n’amanota atatu, mu gihe Zimbabwe ibarizwa ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

Umunsi wa mbere w’amatsinda muri uru rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wakinwe mu Ugushyingo 2023, mu gihe imikino yo gushaka itike izarangira mu Ugushyingo 2025.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi bagaragaje ubwitange!
Mugisha Gilbert akomeje kuba inkingi ya mwamba mu Amavubi y’umutoza Frank Torsten Spittler
Umutoza Frank Torsten Spittler uri gusoza amasezerano ye yagaragaje ko ahawe umwanya yagira ibyo yubaka!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda