Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, imaze kugera mu mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye umukino azakirwamo n’Ingona za Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 kizabera mu bihugu bya Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.
Ni nyuma y’amasaha make Ikipe y’Igihugu igeze mu murwa Mukuru Johannesburg wa Afurika y’Epfo, maze ku isaha ya saa sita n’iminota 35 [12h35] bagahita bafata indi ndege yabagejeje mu mujyi wa Durban.
Durban, ni wo mujyi wubatswemo Stade y’Amateka yitiriwe Moses Modhiba [Stadium] yakiniweho umukino wa ½ w’Igikombe cy’Isi cya 2010, Ikipe y’Igihugu ya Espagne yagereyeho ku mukino wa nyuma [Yaje no gutwara ihigutse u Buholandi (1-0, A. Iniesta)] imaze gufashwa na Carles Puyol [73’] gusezerera u Budage taliki 7 Nyakanga 2010; mu mukino utajya wibagirana.
U Rwanda rugizwe n’abakinnyi 24 nyuma y’uko Rafael York wa 25 avuye mu Ikipe y’Igihugu nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune y’inyama [Hamstring], bageze muri uyu mujyi amahoro.
Ikipe y’Igihugu igiye gukina umukino wa kane wo mu itsinda C, aho ijyanywe no kubohoza umwanya wa mbere Lesotho yaraye ikabye nyuma yo kwisasira Zimbabwe ibitego 2-0 [Rethabile Resethuntsa na Jane Thabantsho], ndetse uyu mukino ushobora gusiga u Rwanda ruyoboye Itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’umunsi wa kane; ibintu u Rwanda rwari rutarakora mu mateka.
Lesotho ni Ikipe imaze kugaragaza ko itoroshye kuko uko urutonde ruhagaze nyuma y’imikino itatu ibanza, Lesotho ni iya mbere n’amanota atanu, u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota ane runganya n’ibihugu bya Bénin na Afurika y’Epfo, mu gihe Nigeria iza ku mwanya wa gatanu n’amanota atatu,naho Zimbabwe ikaza ku wa 6 n’amanota abiri.
U Rwanda rurakirwa na Lesotho kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Kamena 2024 kuri yitiriwe Moses Mabhida [Stadium], mu mujyi wa Durban uri ku nkombe z’iburasirazuba bwa Afurika y’Epfo n’intara ya KwaZulu-Natal; umujyi kandi wamamayeho kubaho abantu b’amoko atatu barimo Abanyafurika, Abahinde n’abakoloni mu gihe cy’irondaruhu rikomeye rya “Apartheid”.