Amatariki imikino y’ibirarane izakinwaho yamaze gutangazwa

Imikino imwe n’imwe ya Primus National League ntiyakiniwe igihe bitewe n’uko ikipe ya As Kigali yari iri mu mukino nyafrica, ndetse n’ikipe y’igihugu ya U-23 yari mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa.

Kuri ubu, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FREWAFA, ryamaze gushyira hanze gahunda y’uko iyi mikino y’ibirarane igomba gukinwa.

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2022:

  • As Kigali vs Musanze Fc kuri Sitade ya Kigali.

Kuwa Kane tariki 3 Ukwakira 2022:
-Rutsiro vs Gorillas Fc kuri Sitade Umuganda
-Espoir vs APR Fc i Rusizi

Kuwa 9 Ukwakira 2022:
-Marines vs Gasogi kuri Sitade Umuganda

Kuwa 15 Ukwakira 2022:
Bugesera vs Marines kuri Sitade ya Bugesera.

Muri iyi mikino y’ibirarane ntihagaragaramo imikino imwe n’imwe itarakiniwe igihe, nk’uwagombaga guhuza Rayon Sports na As Kigali kuko kugeza ubu FERWAFA ntiratangaza gahunda y’iyo mikino.

Ariko kandi mu mpera z’iki Cyumweru shampiyona irasubukurwa hakinwa umunsi wa 8 wayo, aho kuwa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2022 Rayon Sports izabimburira izindi yakira Sunrise kuri Sitade ya Kigali, Saa 18h30.

Bukeye bwaho tariki 5, Musanze Fc izakira Mukura Victory Sports, mugihe Marines Fc izaba yakiriye Police Fc.

Ku Cyumweru tariki 6, Rwamagana izakina na Etincelles, As Kigali yakire Bugesera, APR Fc ikine na Gorillas, mugihe Rutsiro izaba yakiriye Kiyovu Sports.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]