Umutoza Haringingo yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports gusesa amasezerano y’umukinnyi wabahombeye

Umutoza Haringingo Francis Christian yabwiye ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele ko bakwiye gukora ibishoboka byose bagasinyisha rutahizamu Mpuzamahanga uzaza gukemura ikibazo cy’ubusatirizi mu gice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour).

Hashize amezi abiri n’igice umwaka w’imikino wa 2022-2023 utangiye, ikipe ya Rayon Sports ikaba imaze gutsinda imikino yose uko ari itanu ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

N’ubwo nta mukino wa shampiyona iyi kipe yari yatsindwa ariko bigaragara ko ifite ikibazo mu busatirizi bigendanye n’uko Moussa Camara atari yatangira kwitwara neza ngo atange umusaruro ushimishije yari yitezweho cyo kimwe na Boubacar Traore wamaze kugaragaza ko urwego rwe rw’imikinire ruri hasi.

Amakuru yizewe twamenye ni uko umutoza Haringingo Francis Christian aheruka gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports ko niba bishoboka muri Mutarama umwaka utaha bazasesa amasezerano ya Boubacar Traore kuko nta kintu azamufasha bakaba bahita bashaka undi rutahizamu waza kongera imbaraga.

Kugeza ubu rutahizamu Boubacar Traore ukomoka muri Mali asigaranye amasezerano y’amezi 9 mu ikipe ya Rayon Sports, kuba batandukana ntabwo byoroshye gusa yamaze kuba igihombo gikomeye kuri iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports imaze imyaka itatu yikurikiranya idatwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, muri uyu mwaka w’imikino ikaba ari imwe mu makipe ahabwa amahirwe menshi yo kuzacyegukana ku nshuro yayo ya 10.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda