Amashirakinyoma ku bivugwa ko umutoza wa Rutsiro FC n’abakinnyi bane bahawe akayabo na Rayon Sports kugira ngo bitsindishe bikaba byabaviriyemo guhagarikwa

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC bwahagaritse umutoza wungirije witwa Munyeshema Gaspard mbere y’uko iyi kipe icakirana na Rayon Sports.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yagiye gutsinda Rutsiro FC ibitego bibiri ku busa.

Mbere y’umukino ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwahagaritse umutoza Munyeshema Gaspard bamushinja ubugambanyi, ndetse n’abakinnyi batatu barimo umuzamu Dukuzeyezu Pascal na Maombi Jean Pierre bahise bakurwa muri 18.

Amakuru dukesha Radio Fine FM ni uko umutoza Munyeshema Gaspard n’abo bakinnyi batatu ba Rutsiro FC bahagaritswe kuko bakekwagaho guhabwa amafaranga na Rayon Sports kugira ngo bitsindishe.

Uyu mukino wari wakaniwe ku buryo budasanzwe warangiye Rayon Sports ibonye amanota atatu n’intsinzi y’ibitego bibiri byatsinzwe na Musa Esenu na Joachiam Ojera.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda