Amashirakinyoma ku bikomeje kuvugwa ko Youssef Rharb yateye umugongo Rayon Sports nyuma yo kubisabwa na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubura rutahizamu w’igihangange uzaza kuyifasha mu gice cy’imikino yo kwishyura muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Iyi kipe ifite ikibazo cya ba rutahizamu yabanje gukoresha igeragezwa rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Jean Pierre Mindeke Fukiani basanga urwego rwe rw’imikinire ruri hasi bahitamo kumurekura.

Nyuma yo kubona ko Fukiani byanze bahise bajya mu biganiro na rutahizamu Jean Marc Makusu Mundele ariko abaca amafaranga menshi ku buryo kumusinyisha biri kure nk’ukwezi.

Ba rutahizamu bose Rayon Sports yagerageje byaranze kuko yabuze na miliyoni 20 z’Amanyarwanda yo gusinyisha rutahizamu Sumaila Moro ukinira Etincelles FC.

Nyuma yo gukubita hirya no hino ikabura igisubizo cya rutahizamu igomba gusinyisha, kuri ubu igiye guhitamo kugarura Youssef Rharb ukomoka muri Morocco, benshi mu bakunzi b’iyi kipe bakaba baragaragaje ko bamukeneye.

Amakuru agezweho ubu ni uko Rayon Sports iri guha Youssef Rharb umushahara wa miliyoni buri kwezi, we akaba avuga ko batamuhaye miliyoni n’igice atakwirwa agaruka gukina mu Rwanda.

Kugeza ubu ntabwo Rayon Sports yari yafata umwanzuro ntakuka w’umukinnyi umwe igomba gusinyisha, gusa birashya bishyira kugarura Youssef Rharb wayikiniye amezi akabakaba atandatu.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]