Abakobwa bose ibi bintu bakunze ku bibeshya abo bakunda

Bimwe mu bintu abakobwa badakunze kuvugishaho ukuri kabone nubwo yaba akwizera cyane by’ umwihariko iyo baganira n’ abasore bakunda.

Impamvu z’ ugutandukana: Mu gihe umugore cyangwa umukobwa afite umukunzi batandukanye, ntibiba byoroshye ko yavugisha ukuri ku mpamvu yabiteye kuko ahanini baba banga ko byamugusha mu kundi gutandukana.

Imiterere y’ akazi: Bitewe n’uko akazi umuntu akora kagaragaza byinshi ku gaciro ke mu muryango ndetse n’imimerere ye, akenshi usanga abagore bakunda gutaka akazi bakora bagerageza kumvikanisha buryo ki ari keza, gakwiriye,…mu rwego rwo kumvikanisha ko bashoboye kandi ari abo kwizerwa.

Umubare w’ inshuti: Abakobwa nibo bakunze guhura n’umubare munini w’ababasaba urukundo kandi ntibajya bihutira gusubiza ko bidashoboka bityo bigatuma bagira inshuti nyinshi kandi buri imwe izi ko ari yo mwami w’umutima. Mu rwego rwo kwirinda kugira abo batakaza mu gihe batarabona ababajyana cyangwa se kuba bakwisenyera bahitamo kubeshya umubare w’abasore bigeze kuba inshuti.

Ibijyanye n’ imitungo:Abagore n’abakobwa bakunze kubeshya ku bijyanye n’umutungo kandi inshuro nyinshi babeshya bavuga ko ari nta kintu bafite. Iki cyo ariko akenshi bakibeshya mu rwego rwo kugirango abagabo cyangwa abasore bakundana batavaho bivumbura ko barushwa imitungo cyangwa se bakaba bakwanga kubitaho no kugira ibyo babagurira bumva ko babyishoboreye.

Imyaka: N’ubwo bisa n’ibitiyubashye kubaza umugore cyangwa umukobwa imyaka ye, hafi ya bose mu bayibazwa barayigabanya kuko gusaza ntibiryohera abagore n’abakobwa. Nunahura n’umusore uzamubwire ko yashaje, ariko ku bagore ho, hari n’ufite imyaka myinshi wakwita umukecuru mukagerana kure. Si ibyo kwemerwa gutyo gusa rero mu gihe hagize umugore cyangwa umukobwa ukubwira imyaka afite, kuko ni bacye cyane bakubwiza ukuri.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.