Amasengesho ye yakoze ibitangaza bose barumirwa nyuma yo guhura n’ingorane zikomeye cyane, yasenze amasengesho akomeye.

 

 

Burya koko ngo bishobokera abizera Imana . ”Nshobozwa byose na Yesu uma imbaraga ” ni ijambo rikunzwe gukoreshwa cyane n’abaizera ariko n’abanditsi barivuzeho cyane nka Dr Norman Vincent mu gitabo yise ”the power of positive thinking” tugenekereje mu Kinyarwanda ni imbaraga z’imitekerereze myiza. Ijambo ry’Imana ribivuga neza ngo ” inshuti zikundana ibihe byose kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba”. Imigani 17:17. Yoramu na shyaka bari inshuti magara. Bari abaturanyi, abo biganaga ku ishuri, nyuma bakorana ku kazi.

 

Umunsi umwe, bahisemo kujya mu rugendo rwo mu nyanja kugira ngo basuzume ibihugu bidasanzwe. Batangiye urugendo rwabo mu bwato butwara abagenzi, bakora urugendo rurerure. Ariko, murugendo rwabo, ikirere cyarahindutse cyangiza cyane ubwato barimo. Ubwato bwarasenyutse hagati mu nyanja. Abenshi mu bagenzi barapfuye, ariko Yoramu na Shyaka bashoboraga koga bakajya ku kirwa cyari hafi.

Ikirwa cyari ubutayu; nta giti na kimwe cyari gihari. Yoramu na Shyaka bamenye ko badashobora kurokoka kuri icyo kirwa batabigizemo uruhare ngo birinde. Bahisemo gusenga Imana. Bashakaga kureba isengesho ryabo niba koko rifite imbaraga. Yoramu yimukiye mu burasirazuba bw’ikirwa, arapfukama atangira gusengera aho. Shyaka yagiye mu burengerazuba bw’ikirwa maze nawe asengera aho.

 

Yoramu yasenze Imana imuha ibiryo kugirango abeho. Igitangaje ni uko yabonye ikirundo cy’ibiryo, imbuto n’imboga ku nkombe y’inyanja. Nyuma abona byonyine ntibihagije.

Nyuma y’iminsi ibiri, yasabye umukobwa mwiza nk’umugore we, kuko yumvaga afite irungu ryinshi cyane kuri icyo kirwa. Mu masaha make, hafi yizinga habaye ubwato bwarohamye kandi warokotse wenyine; umukobwa mwiza aba araje. Yoramu yashakanye n’umukobwa.

Ibyo Yoramu yasengaga byose asaba Imana yarabimuhaye. Nyuma y’ukwezi kumwe ubwato bumaze gusenyuka, Yoramu yahisemo gusubira mu mujyi yavukiyemo. Yasenze Imana imwoherereza ubwato bumujyana iwe. Nibyo rwose, haje ubwato bwo kujyana Yoramu n’umugore we murugo. Igihe abashakanye bari hafi kwinjira mu bwato, Yoramu yumvise umuntu amuvugisha. Ryari ijwi gusa. “Ugenda wenyine, usize mugenzi wawe w’ubuzima hano?”

Yoramu yaratangaye, “Nshobora kumenya uyu ninde kandi uwo muvuga? Mfite umugore wanjye!” Ijwi ryaravuze riti: “Ninjye wasengeye amasengesho yawe, uwo wasabye kurokora ubuzima bwawe, kandi wasabye ibiryo n’icumbi kandi birumvikana ko umugore wamubonye!”
Yoramu yapfukamye arumirwa, ati: “Urakoze Mana!”Hanyuma Yoramu yibuka ibya Shyaka, uwo yari yibagiwe muri iki gihe cyose. Yatsinzwe n’icyaha. Imana iramubwira iti: “Ntabwo nasubizaga amasengesho yawe. Nari nsohoye gusa amasengesho ya Shyaka. Yasenze ikintu kimwe gusa! Ati:” Nyamuneka Mana uzuza amasengesho yose ya Yoramu “. Iri ni ryo sengesho rye ryonyine.”

 

Yoramu yararize maze yihutira kujya hakurya y’izinga. Yatahuye ko atigeze atekereza no ku nshuti ye magara Shyaka, kandi yishimiye ubuzima bwe. Ntiyashoboye kubona Shyaka. Yabajije Imana ati: “Shyaka ari he?” Imana irasubiza iti: “Namujyanye. Umuntu ufite umutima wa zahabu agomba kubana nanjye! Ariko nzasohoza amasengesho yawe yose nk’uko nabimusezeranije!” Yoramu yumvise avunitse rwose.

Yatahuye impamvu amasengesho y’inshuti ye yari akomeye. Ni ukubera ko amasengesho ya Shyaka bwari ubw’itange rwose. Kwitanga ni uburyo bwo hejuru bwo gusenga.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.