Amakuru ababaje! Uwacururizaga Mituyu muri Gakenke yishwe urwagashinyaguro n’ abagizi ba nabi , Bakihava bahuye n’ ucunga umutekano bagiye kumutema nawe akizwa n’amaguru

 

Mu Karere ka Gakenke muri Centre ya Gakenke, haravugwa inkuru yakababaro , yashenguye imitima yabenshi nyuma y’ uko umusore witwa Iradukunda Egide wacururizaga Mituyi muri iriya Centre yasanzwe yishwe n’ abagizi ba nabi.

 

Amakuru avuga ko umurambo w’ uyu musore wagaragaye iruhande rw’ umuhanda yamaze gushiramo umwuka, biragagara ko yatewe ibyuma mu mutwe, amakuru avuga ko abo bagizi ba nabi ubwo bari bavuye gukorera ubwo bugome bahise bahura n’ucunga umutekano (inkeragutabara) witwa Nzabonimpa Augustin wari ugiye mu kazi ka nijoro, na we bagiye kumutema ariruka akizwa n’amaguru.

 

Uyu murambo w’ uyu musore w’ imyaka 31 y’ amavuko , wasanzwe uri ku muhanda mu Mudugudi wa Karukara, Akagari ka Gisozi mu gace kagana ahitwa kuri APRODESOC, bikekwa ko yishwe n’ abagizi ba nabi bamuteze ubwo yari atashye.

Iyi nkuru yakababaro yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2023, mu ma saa moya z’ umugoroba.

Amakuru avuga ko abarimo bataha aribo babonye uwo murambo w’ uyu musore.

 

Amakuru avuga ko aho uwo musore yiciwe ari hafi y’ aho yari atuye kuko hari intera ya metero 30

SP Alex Ndayisenga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, wemeje aya makuru, yasobanuye ko nyuma y’uko abaturage batabaje, Polisi yihutiye kugera ahari umurambo wa nyakwigendera no gukora iperereza ry’ibanze, Yagize ati: “Abo bagizi ba nabi nyuma yo kumutema mu mutwe bakoresheje ibyuma bamutwaye ibyo yari afite byose, uretse agatelefone gato ka Techno yakoreshaga mu bucuruzi bwa Momo na Me2U.

Byabaye ngombwa ko n’ikipe y’ubugenzacyaha ishinzwe gukusanya ibimenyetso ihagera irabyegeranya, umurambo na wo ujyanwa ku bitaro bya Nemba kugira ngo ukorerwe isusumwa mu gihe iperereza rikomeje ngo abagize uruhare mu rupfu rwe na bo bashakishwe bafatwe babiryozwe”.

SP Ndayisenga yihanganishije umuryango wa Iradukunda, anawizeza ko Polisi irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ababikoze bafatwe, Ati: “Turaburira abakora ibyaha nk’ibi ko byaba ari ukwibeshya gukomeye kwibwira ko wabikora ntumenyekane. Abantu bakwiye kumva ko kubaho batunzwe n’ibyo batakoreye ntawe bihira kandi ko ntaho kwihisha bafite. Byanze bikunze bizarangira tubafashe”.

Nyanza: Abayobozi b’ ishuri barimo n’ ushinzwe amasomo bari mu baguwe gitumo barimo kugabana ibiryo  by’ abanyeshuri bari bamaze kwiba  babijyanye mu ngo zabo bitera abaturage benshi kugira ubwoba

Ruhashya Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, yashimangiye ko gutakaza umusore nk’uyu wikoreraga anatunze umuryango we ari igihombo gikomeye ku muryango n’Igihugu, asaba abaturage kujya bataha hakiri kare mu kwirinda ko hari uwabagirira nabi.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.