Nibyo koko umugisha w’umuntu ntaho ujya, ariko hari igihe umuntu yibuza umugisha we bitewe n’akantu gato cyane. Usanga ikintu kibuza umuntu amahirwe ye kiba atari kinini ahubwo ubunebwe bw’umuntu nabwo bubitera. Ni gute wahindura inzitizi zawe kuba umugisha wawe?
Birashoboka cyane rwose ko inzitizi ufite zakubera amahirwe. Mu bihe bya kera, Umwami yashyize ibuye kumuhanda ashaka kumenya neza abantu be. Umwami yahise yihisha, areba niba hari uwakura ibuye mu nzira. Bamwe mu bacuruzi bakize cyane b’umwami n’abanyacyubahiro baraza barazenguruka gusa. Abantu benshi bashinja cyane Umwami kuba atarinze umuhanda neza, ariko nta n’umwe muri bo wigeze agira icyo akora kugira ngo akure iryo buye mu nzira.
Umuhinzi yaje yikoreye umutwaro w’imboga. Amaze kwegera ibuye, umuhinzi yikoreye umutwaro, maze arawurambika agerageza gusunika ibuye mu muhanda ngo arikureho. Nyuma yo gusunika cyane no kunanirwa, amaherezo yaratsinze aryegezayo asubira gufata umutwaro w’imboga ze. Umuhinzi amaze gusubira gufata imboga, abona agasakoshi karyamye mu muhanda aho amabuye yari ari.
Isakoshi yarimo ibiceri byinshi bya zahabu hamwe n’inyandiko y’Umwami wanditse asobanura ko zahabu yari iy’umuntu wakuye ibuye mu muhanda. Inzitizi zose duhura nazo mubuzima ziduha amahirwe yo kunoza imibereho yacu, kandi mugihe abanebwe binubira, abandi batanga amahirwe binyuze mu mitima yabo myiza, ubuntu, n’ubushake bwo gukora ibintu. Nibyiza gukora ikintu kuko gikwiye utitaye nk’indangagaciro z’umuntu kuko burya nyuma y’ikibazo byanga bikunda haza igisubizo.
Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb