Basanze umunuko ari wose nyuma y’icyumweru bibiri yiyahuye, Umugabo wo mu karere ka Burera yishwe n’agahinda kenshi bimuviramo kwiyambura ubuzima  nyuma yo guha umugore we amafaranga 210,000 Frw ngo ayabike agaca ruhinga akayijyanira.

 

Hashize ibyumweru bisaga  bibiri, umugabo witwa Tuyizere Valens ufite imyaka 24 wo mu Karere ka Burera yasanzwe anagana  mu mugozi, umurambo we waraboze ku buryo wendaga kumushyiraho. Urupfu rw’uyu mugabo  Tuyizere uherereye Mudugudu wa Taba, Akagari ka Muhotora mu Murenge wa Butaro   ku wa 29 Nzeri 2023.

Uyu nyakwigendera yari yarashakanye na Mukanterina Valentine babyarana umwana umwe nawe abyara undi ku ruhande. Amakuru agaragaza ko uyu muryango wari mu myiteguro yo kwimukira mu Mutara nyuma yo kubona umuguzi w’inzu babagamo wari wamaze no kubishyura avance ya 250,000 Frw.

Nyuma y’ibyo, Uyu mugabo yaje guha umugore we amafaranga 210,000 Frw ngo ayabike ahita acikana n’umwana we, kugeza ubu ntabwo haramenyekana aho aherereye. Tuyizere mbere yo kwiyahura yabanje gukinga ku muryango wo hanze n’ingufuri maze aca mu gikari kugira ngo abantu bajye babona ko nta muntu urimo.

Kuwa 29 Nzeri ubwo abanyeshuri banyuraga haruguru y’inzu basabiranyijwe n’umunuko, maze batanga amakuru biba ngombwa ko bica urugi basanga Tuyizere amanitse mu mugozi.

Abaturanyi n’inzego zitandukanye basanze umurambo waratangiye kubora ndetse babona n’ibaruwa  yanditswe na nyakwigendera ku wa 13 Nzeri 2023.

Mu rwandiko yavuze ko asize abana babiri umwe yamubyaye ku mugore bashakanye undi akaba yaramubyaye ku mugore batashakanye. Muri iyo baruwa  yavuze ko biriya bihumbi 210 y’u Rwanda yazatunga abana be yasize.

Kuwa 30 Nzeri 2023, RIB ku bufatanye na Polisi Sitasiyo ya Butaro bafashe umwanzuro wo gushyingura uyu murambo wa Tuyizere valens.

 

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos.

 

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.