Alliah Cool yasubije abavugaga ko bateguye igitaramo bashaka guhangana na Zari Hassana wo muri Uganda nawe ufite igitaramo ku munsi w’ejo.

Alliah Cool yasubije abavugaga ibyo guhanganisha igitaramo.

Alliah Cool umwe mubagize itsinda rya Kigali Boss Babes yasubije ikibazo cyabibazaga n’iba batarateguye igitaramo cyabo mu rwego rwo guhangana n’umunyamiderikazi Zari Hassana nawe ufite igitaramo ku munsi umwe kuri uyu wa 5 taliki 29 Ukuboza 2023.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri kuri uyu wa 5, Umunyamakuru yabajije iri tsinda impamvu bahisemo gutegura igitaramo ku munsi umwe na Zari Hassana niba batarabikoze mu rwego rwo guhangana na we.

Alliah Cool mugusubiza iki kibazo yavuze ko nta mpamvu yo guhangana na Zari Hassana, ko bafite uburenganzira bwo gukora icyo bashaka mu gihe bashakiye nk’abanyarwandakazi ko Kandi nta mpamvu yo guhangana n’umuntu uturutse hanze Kandi wowe uri iwanyu (inkoko iri iwabo ishonda umukara).

Alliah Cool yongeyeho ati ” Kereka niba bari kuduhanganisha kuko twese turi aba boss”.

Iri tsinda ry’aba bakobwa bafite igitaramo kizaba ku munsi w’ejo kiswe Black Elegance party, akaba ari igitaramo kizitabirwa n’abambaye imyenda y’imikara gusa.

Ni mu gihe Zari Hassana nawe igitaramo ke yise All White Party kiri ku munsi w’ejo kizaba kitabiriwe n’abambaye imyenda y’imyeru gusa.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga