Akantu muri Kiyovu yitegura Rayon Sports! Mvukiyehe Juvénal mu muryango ugaruka, mu gihe Umutoza Bipfubusa Joslin yashyizwe ku ruhande

Uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports Club, Mvukiyehe Juvénal yaciye amarenga yo kugaruka muri iyi Kipe yitegura Rayon Sports, mu gihe Umutoza ukomoka mu Burundi, Bipfubusa Joslin yahagaritswe imikino ine atayitoza.

Iyi nkubiri ivutse mu gihe Kiyovu Sports kuri ubu ibarizwa ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Shampiyona yatsinze umukino umwe rukumbi wa Shampiyona [AS Kigali mu gufungura Shampiyona] maze nyuma itsindwa itanu yonyine yakurikiyeho, nubwo ifite ikirarane cya APR FC.

Nubwo ibaye ikipe ya kabiri ihagaritse umutoza nyuma ya Vision FC, Kiyovu Sports ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi batemerewe gukina Shampiyona.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntibwitaye ku kuba nta bakinnyi bahagije ifite, yandikiye uyu Mugabe w’Umurundi ibaruwa imuhaharika imikino ine kubera umusaruro nkene.

Ibi bisobanuye ko umukino wa tariki 2 Ugushyingo 2024 aho iyi Kipe yo ku Mumena izaba yakiriye Rayon Sports, uwa tariki 22 Ugushyingo 2024 na Gasogi United, uwa tariki 26 Ugushyingo 2024 na Etincelles ndetse n’uwa tarki 1 Ukuboza 2024 na Rutsiro atazayitoza.

Iyi baruwa yo ku wa 28 Ukwakira 2024, ije ikurikiye amakuru y’uko Mvukiyehe Juvénal yaciye amarenga yo kugaruka muri Kiyovu Sports Club Nyuma y’umwaka umwe n’igice atayivugaho ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu butumwa rero yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, yagize ati “Kiyovu Sports ku mutima. Abasaza ba ya kipe, muri tayari?” Aya magambo yasojwe n’utumenyetso tw’umweru n’ubururu, tugaragaza amabara ya Rayon Sports.

Akiri Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yavugaga ko atazigera atsindwa na Gikundiro, ndetse abigeraho.

Uretse ibi kandi, amakuru yizewe ahamiriza KGLNEWS ko na Ndorimana Jean François Régis bakunze gutazira “Général” wasimbuye Juvénal akayiyobora amezi atandatu yonyine, na we yaba azazana na Juvénal maze bagasubiza akaboko muri Kiyovu Sports Club kuri ubu igeraniwe.

Aba baratangira uyu murimo, nta gihindutse, bahereye ku mukino iyi Kipe “Urucaca” izakinamo na Rayon Sports tariki 22 Ugushyingo 2024. Ni Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma aho ifite amanota atatu yonyine n’umwenda w’ibitego 10 kuko yinjije bine, yinjizwa 14, ikaba ari na yo kipe kugeza ubu imaze gutsindwa ibitego byinshi.

Bipfubusa Joslin yamaze guhagarikwa imikino ine
Inyandiko ya Mvukiyehe Juvénal ica amarenga yo kugaruka muri Kiyovu Sports

Related posts

Abakinnyi batatu basezerewe mu mwiherero w’Amavubi yitegura umukino wo kwishyura wa Djibouti

Rafaël York yasubiye mu bihe bye, Kwizera Jojea na Mugisha Bonheur babona izamu! Abanyarwanda bakina hanze bahagaze bate?

Rwanda VS Djibouti: Abakinnyi bane bongerewe mu Amavubi ni ikimenyetso cy’uko Umutoza yari yahisemo nabi?