Rafaël York yasubiye mu bihe bye, Kwizera Jojea na Mugisha Bonheur babona izamu! Abanyarwanda bakina hanze bahagaze bate?

Mugisha Bonheur "Casemiro" yatsindiye Stade Tunisien igitego cye cya mbere kuva yayigeramo

Kwizera Jojea ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mugisha Bonheur “Casemiro” ukina muri Shampiyona ya Tunisie babonye inshundura mu mpera z’icyumweru turangije, mu gihe Rafaël York utari mu bihe bye byiza nyuma yo kuvunika yongeye gufatisha umwanya ubanza mu kibuga nubwo Gefle IF ye itorohewe muri Shampiyona ya Suède.

Ibi bikubiye mu nkuru igaruka ku uko abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye muri za Shampiyona zitandukanye zibarizwa mu bihugu no ku migabane itandukanye.

Abakina ku Mugabane wa Afurika 

Ntwari Fiacre [Kaizer Chiefs, Afurika y’Epfo]

Ku wa Gatandatu Ikipe ya Kaizer Chiefs ikina Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo ikaba inakinamo Ntwari Fiacre yatsinze na Super Sports United igitego 1-0. Kuri uyu mukino uyu munyezamu w’Amavubi ni we wari wabanje mu kibuga nk’ibisanzwe.

Kugeza ubu iki kigugu cyo muri Afurika y’Epfo [Kaizer Chiefs] iri ku mwanya wa cyenda muri Shampiyona. Iyi igomba gukurikizaho Ikipe ya Magesi ku wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2024.

Mugisha Bonheur [Stade Tunisien, Tunisie]

Mugisha Bonheur bakunze kwita “Casemiro” yafashije Ikipe ye ya Stade de Tunisien yatsinda Gabes ibitego 2-1.

Muri uyu mukino uyu mukinnyi w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse aza no gutsinda igitego kimwe muri bibiri cyatanze intsinzi. Kugera ubu Stade Tunisien ikaba iri ku mwanya wa gatanu mu rutonde rwa Shampiyona. Izasubira mu kibuga ikina na Ben Guerdane ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dutangiye.

Abakina ku Mugabane w’u Burayi 

Samuel Léopold Gueulette Marie [RAAL La Louvière, Belgique]

Umukinnyi w’Umunyarwanda, Samuel Léopold Gueulette Marie usanzwe ukinira RAAL La Louvière yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, kuri iki Cyumweru ntabwo yahiriwe n’ibihe kuko batsinzwe na Koninklijke Lierse Sportkring ibitego 4-1.

Nubwo uyu mukinnyi w’Amavubi atabanje mu kibuga ariko yinjiyemo asimbuye ku munota wa 76. Kugeza ubu RAAL La Louvière iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Shampiyona, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Machelen kuwa Gatatu w’iki Cyumweru.

Bizimana Djihad [FC Kryvbas Kryvyi Rih, Ukraine]

Ku wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Bizimana Djihad yatsinzwe n’ikipe ya FC LNZ Cherkasy ibitego 3-1. Uyu Kapiteni w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino.

Iyi Kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine kugeza ubu iri ku mwanya wa gatanu ikaba iri kwitegura gukina na Polissya mu mukino utaha uteranyije kuba ku wa Kane w’iki Cyumweru.

Byirongiro Lague & Mukunzi Yannick [Sandvikens IF, Suède]

Ikipe ya Sandvikens IF ikinamo abakinnyi babiri: Byiringiro League na Mukunzi Yannick utari gukina nyuma yo kubagwa imvune y’igihe kirekire, yatsinzwe na Ois ibitego 4-2 ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024.

Uretse Yannick uri gukira imvune, muri uuyu mukino na Byiringiro League ntiyabonye umwanya wo kugera mu kibuga nubwo yari ku ntebe y’abasimbura. Kugeza ubu Sandvikens IF iri ku mwanya wa gatanu muri Shampiyona, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Sundsvall ku Cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2024.

Rafaël York [Gefle IF, Suède]

Muri iyi Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède kandi Gefle IF ikinamo Rafaël York yatsinzwe na Trellborg igitego 1-0 mu mikino wabaye ku wa Gatandatu.

Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino adasimbujwe. Gefle IF iri ku mwanya wa 14 aho irusha amanota atandatu ikipe iri ku mwanya wa nyuma wa 16, mu gihe iri gutegura umukino wa Utsikten ku Cyumweru.

Imanishimwe Emmanuel [AEL Limassol, Cypres]

Myugariro w’ibumoso, Imanishimwe Emmanuel batazira “Mangwende” yafashije Ikipe ye ya AEL Limassol kunganya na AEK Larnaca igitego 1-1 mu mukino uyu myugariro w’Amavubi yakinnyemo iminota yose y’umukino.

Iyi kipe ibitse ibikombe byinshi mu gihugu cya Cypres kuri ubu irabarizwa ku mwanya wa gatanu ikaba iri kwitegura gukina na Achyronas Onisilos mu gikombe cy’Igihugu kuri uyu wa Gatanu.

Rwatubyaye Abdul [Brera Strumica, Macedonia y’Amajyaruguru]

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Macedonia kuri iki Cyumweru ikipe ya Brera Strumica ikinamo Rwatubyaye Abdul yanyagirwaga na Gostivari ibitego 4-1.

Kuri uyu mukino uyu myugariro w’Umunyarwanda yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza umukino. Kugeza ubu Brera Strumica iri ku mwanya wa munani muri Shampiyona, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Vardar ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.

Mutsinzi Ange Jimmy [Zira FK, Azerbaijan]

Mutsinzi Ange Jimmy ukinira FK Zira yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, ku wa Gatandatu ikipe banganyije na Araz-Naxçıvan PFK igitego 1-1.

Mutsinzi Ange Jimmy yari yabanje mu kibuga ndetse arangiza umukino nk’uko bisanzwe. Kugeza ubu FC Zira iri ku mwanya wa Kane muri Shampiyona, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Samaxi ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Abakina ku Mugabane wa Amerika 

Nshuti Innocent [One Knoxville Sporting Club, USA]

Ubwo hakomezaga Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi kuri iki Cyumweru yafashije One Knoxville Sporting Club yanganyije na Spokane Velocity 0-0 nyuma y’uko yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 62.

Kwizera Jojea [Rhode Island FC, USA]

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 kandi, Ikipe ya Rhode Island ikinamo Kwizera Jojea yanyagiye Miami FC ibitego 8-1 mu mukino uyu mukinnyi ukinisha akaguru k’ibumoso yabanje mu kibuga ndetse aza gutsinda agashyinguracumu k’igitego cya munani.

Kugeza ubu Rhode Island yahise izamuka igera ku mwanya wa kane muri Shampiyona. Kuri ubu iri kwitegura kwesurana na Indy Eleven ku Cyumweru tariki 03 Ugushyingo 2024.

Mugisha Bonheur “Casemiro” yatsindiye Stade Tunisien igitego cye cya mbere kuva yayigeramo
Rafaël York yasubiranye umwanya ubanza mu Kibuga muri Gefle IF
Kwizera Jojea [N⁰17] yatsindiye Rhode Island FC igitego cya munani nyuma yo kongera gusubira muri 11 babanza mu kibuga!

Related posts

Abakinnyi batatu basezerewe mu mwiherero w’Amavubi yitegura umukino wo kwishyura wa Djibouti

Akantu muri Kiyovu yitegura Rayon Sports! Mvukiyehe Juvénal mu muryango ugaruka, mu gihe Umutoza Bipfubusa Joslin yashyizwe ku ruhande

Rwanda VS Djibouti: Abakinnyi bane bongerewe mu Amavubi ni ikimenyetso cy’uko Umutoza yari yahisemo nabi?