Abakinnyi batatu basezerewe mu mwiherero w’Amavubi yitegura umukino wo kwishyura wa Djibouti

Abakinnyi batatu bagizwe na Nkundimana Fabio, Iradukunda Simeon na Kabanda Serge basezerewe mu Amavubi ari kwitegura umukino wo kwishyura azahuramo na Djibouti ku wa Kane mu guhatanira itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu Bihugu byabo, CHAN 2024.

Uyu mwanzuro ugiye ahagaragara nyuma y’amasaha make Amavubi atsinzwe mu buryo bwaturanye n’Ikipe y’Igihugu ya Djibouti “Riverains de la Mer Rouge” igitego 1-0 mu mukino wabereye muri Stade Nationale Amahoro, i Remera.

Aba bakinnyi babisikanye na Twizerimana Onesme, Nizeyimana Mubarakh, Niyonkuru Sadjat na Kanamugire Roger, bageze mu mwiherero kuri uyu wa Mbere saa Yine Zuzuye.

Nyuma yo kubura ibisubizo muri Iradukunda Kabanda Serge wa Gasogi United wasezerewe na Iyabivuze Osée wa AS Kigali, yongeremo Rutahizamu wa Vision FC, Twizerimana Onesime uheruka gutsinda ibitego bitatu muri bine Vision FC yanyagiye Marine FC ku wa Gatandatu.

Ndikumana Fabio wa Marines FC na Iradukunda Siméon wa Police FC babisikanye na Niyonkuru Sadjat akina aca ku mpande muri Etincelles, na Nizeyimana Mubarakh ukina asatira mu Ikipe ya Marines FC na bo nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya Shampiyona yari yabanjirije umwiherero w’Ikipe y’Igihugu, bongerewemo.

Amavubi azakina umukino wo kwishyura na Djibouti ku wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu mukino asabwa gutsinda ibitego bibiri kuzamura, aho Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza, mu gihe Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.

Nkundimana Fabio wa Marines FC yasezerewe
Iradukunda Kabanda Serge wa Gasogi United yasezerewe
Iradukunda Siméon wa Police FC yasezerewe

Related posts

Akantu muri Kiyovu yitegura Rayon Sports! Mvukiyehe Juvénal mu muryango ugaruka, mu gihe Umutoza Bipfubusa Joslin yashyizwe ku ruhande

Rafaël York yasubiye mu bihe bye, Kwizera Jojea na Mugisha Bonheur babona izamu! Abanyarwanda bakina hanze bahagaze bate?

Rwanda VS Djibouti: Abakinnyi bane bongerewe mu Amavubi ni ikimenyetso cy’uko Umutoza yari yahisemo nabi?