Rayon Sports yakoreye abakinnyi igikorwa kiza gishobora gutuma batsinda Gasogi United byoroshye

Rayon Sports iri kwitegura gutangira gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona yamaze kwishyura abakinnyi.

 

Rayon sports yahembye abakinnyi bayo ukwezi kwa 12 mbere yo gusubukura imikino ya shampiyona yo kwishyura, kugira ngo bazamure murare y’abakinnyi,bakubite Gasogi United nkuko bamaze iminsi babivuga.

Amakuru agera kuri Kglnews nuko abarimo Joachim Ojera, umunyezamu Simon Tamale na rutahizamu Charles Baale,batari mu bayabonye, kubera ko banze kwitabira imyitozo y’ikipe, Rayon Sports ivuga ko bagomba kubanza bagatanga ibisobanuro kugira ngo nabo babone umushahara.

 

Rayon Sports irakina uyu mukino idafite Bugingo Hakim kuko yujuje amakari 3 y’umuhondo.

 

Rayon Sports iracakitana na Gasogi United kuri uyu wa gatanu saa 18:00 kuri Kigali Pele Stadium.

 

 

Related posts

Ese koko APR Niyo irinyuma y’umwuka mubi uri muri Rayon Sport?

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe