Abaturage bo mu Karere ka Karongi babangamiwe n’insoresore zibakubita abayobozi bagaterera agati mu ryinyo.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko hari itsinda ry’insorensore ryigabije imirima yabo bavuga ribakubita abayobozi bakicecekera.

Ni muri urwo rwego barimo batabaza  inzego nkuru z’igihugu kubakiza itsinda ry’insoresore ryigabije imirima yabo kuko ugerageje kuvuga inkoni zimubona.

Ni mu Kagari ka Bubazi gahana imbibi n’aka Gitwa aho imirima y’aba baturage yigabijwe n’izo nsoresore ziyicukuramo amabuye y’agaciro yitwa “Munyongoro” ugerageje kubitambika agakubitwa no gukomeretswa rugeretse batabaza bakabura ubatabaza.

Mu makuru yatanzwe n’umwe muri aba baturage wirinze ko kugaragaza amazina ye kuko bamwirenza, yavuze ko aba bantu baza bagacukura ayo mabuye mu mirima y’abaturage ku manywa na nijoro ntacyo bishisha.

Ati ” Bacukura bashinze imihoro nta muntu uvuga, ugerageje kubitambika baragukubita inkoni zikakunukaho.”

Undi mu bakorerwa ubugizi bwa nabi nawe avuga ko intoki z’abaturage bazitemagurira hasi bacukura ayo mabuye bajya kugurisha ku bantu bivugwa ko bakomeye.

Ati “Abasirikare n’abapolisi baraje barabajyana mu minsi ibiri baragaruka, turifuzako niba hari amabuye yabonetse yacukurwa mu buryo bwemewe bikagirira nyir’umurima umumaro”.

Bakomeza bavuga ko iki kibazo kizwi n’inzego z’ibanze kandi ko n’umunyamabanga Nshingwabikorwa abizi ariko ntacyo abikoraho. Abaturage bahuriza ku kuba n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’inzego z’umutekano muri ako Karere barananiwe guhashya aba bagizi ba nabi kandi bahora babaregerwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile,  yavuze ko iki kibazo kizwi kandi ko kibabaje nta narimwe bigeze bashyigikira abacukuru amabuye ntabyangombwa bafite. Gusa avuga ko kurundi ruhande hari ba nyiri imirima bagirana amasezerano n’iryo tsinda bwihishwa hakaba n’abandi baturuka hirya no hino bakaza bakirara mu iyo mirima kungufu. Yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego hagiye kujyaho gahunda yo gufasha abo baturage gukemura icyo kibazo bakabafasha batishe icyo amategeko ateganya.

Umuyobozi wungirije w’Akarere Niragire yongeyeho ko abaturage bahohoterwa n’abo bantu bajya batanga ibirego byo gukubitwa no gukomeretswa. Asaba ko abaturage bajya batangira amakuru ku gihe.

Ni mugihe abaturage bateye utwatsi igisubizo kidatanga ikizere bahawe bavuga ko iyo mvugo yo gutangira amakuru ku gihe irambiranye kuko inshuro zose bayatanze nta gikorwa ahubwo barushaho guhohoterwa.

N’ubwo iki kibazo gikomeje guteza impagarara, Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Yaba abihamijwe n’urukiko, agahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe kandi Urukiko rutegeka ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.