Abastari bagiye bashakana nabahoze ari abafana babo bakomeye none ubu ingo zabo zikomeye nk’ amabuye

 

 

 

 

Gufana cyangwa kuba wakunda umuntu bitewe nibyo akora nibintu bisanzwe cyane ariko biba bitangaje iyo uwo byatangiye ufana birangiye akubereye umufasha kuko usanga bidakunze kubaho cyane gusa ibyo byabaye kuri Asap Rocky ndetse numufasha we Rihanna.

 

Burya kuba umufasha wumuntu nikintu gikomeye kuko muba mugiye kuzabana igihe kirekire cyane ko abenshi bahitamo kubana akaramata bitewe nurukundo n’isezerano baba bafitanye. Uru rukundo rero nirwo rwagiye rutuma ibyamamare bitandukanye mu Rwanda bishakana nabafana babo. Hari ingo eshanu zajyiye zubaka ariko byaratangiriye kugufana no gukunda ibyo umuntu akora. Izingo uko ari eshanu nizibyamamare byagiye bishakana nabafana babo.

 

1.Abaramyi Papi clever na Dorcas: Papi clever yashakanye na Dorcas wari umufana we muburyo bukomeye ngo kuburyo yashoboraga no kwisiga amarangi. Impamvu ngo Dorcas yamufana cyane ngo nuko aririrmba muburyo burimo ubumana cyane ukabona ko bumurimo, ariko akabona ntaho bazigera bahurira. Baje guhura mubirori by’isabukuru ya murumuna wa clever wari usanzwe ari ninshuti ya Dorcas, ngo wanabwiraga papi ko hari umukobwa umufana cyane. Ubwo iyo sabukuru yategurwaga hakozwe group ya whatsaap bayihuriramo ngo buriwese abika numero ya mugenzi we biza kurangira batangiye kujya bandikirana, ngo umunsi umwe ubwo bagiranaga ikiganiro kirekire kuko cyagejeje muma saa mumasaba zijoro papi ngo nibwo yahise arikocora undi nawe bitewe nurukundo yaramufitiye ntiyazuyaza. Baje gukora ubukwe kuwa 7/11/2019 basezerana kubana akaramata

Inkuru mu mashusho

2. Riderman na Agasaro Nadia : aba bamenyanye 2012, nyuma yuko uyu muraperi yari amaranye igihe kinini murukundo nuwitwa Asina Era nawe wumuhanzi. Uyu muraperi yari yarahisemo kugira urukundo rwe ibanga bitewe nuko atashakaga ko bijya mu itangazamakuru nkurwo yari yaragiranye na Asina era.nyuma yo gushyingiranwa na Nadia muri 2014 nibwo yatangiye kujya atagaza inkuru yurukundo rwabo, ubu bafitanye abana batatu harimo nimpanga zabakobwa.

 

3. Umuramyi Rene Patrick na Tracy Agasaro: Tracy nawe wumuramyi akaba numunyamakuru wa KC2 niwe wari umufana wa Rene aho ngo bahuriye mumateraniro bikarangira babaye inshuti ndetse nurukundo ruratangira.mu ijoro ryo kuwa 17 Nyakanga 2020, nibwo Patric yasabye Tracy kumubera umufasha, undi nawe aramwemerera kuzabana akaramata, byatunguye benshi kuko urukundo rwabo bari bararugize ibanga. Mubukwe bwabo nibwo Rene yavuzeko bigeze gukundana bakiri abana anashimangirako bwari ubuhanuzi bwo kuzabana.

 

4.Igor Mabano na Laula: laura nawe yari umufana wa Igor, akunda indirimbo ze ariko atamuzi, ibi byo biratangaje cyane kuko ntiyarazi isura ye. Ntibyarangiye aho kuko Laura akimara kumumenya yamubwiye ko akunda indirimbo ze. Igor we bitewe nuko yifuzaga kubana numuntu utari icyamamare bihura nuko Laura yari umuntu usanzwe. Urukundo rwabo barugize ibanga kugeza kumunsi wubukwe bwabo.

5. Tom Close na Tricia: aba bo bahujwe na mubyara wa Tricia, aho uyu mugore yakundaga indirimbo za Tom cyane bikanatuma mubyara we amuhuza na TOM. Tricia yanabivuze mwitangazamakuru ubwo yavugaga ko asanzwe afana umugabo we cyane. Bahuye muri 2010 kuva icyo gihe bubatse ubushuti bukomeye ndetse nukundo, aho kugeza nanubu ngo Tom iyo agiye gusohora indirimbo abanza akayereka umugore we muburyo bwo kumugisha inama.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga