Yafashe umwana we w’ amezi arindwi bajyana kwiyamburira ubuzima mu Kiyaga kubera gufuhira umugore we

 

Mu Karere ka Ngoma , haravugwa inkuru iteye agahinda aho umugabo bamusanze mu kiyaga cya Mugesera yapfuye hamwe n’ umwana we w’ amezi arindwi nyuma y’ uko yari amaze kurwana n’ umugore we amuziza kumufuhira ku bandi bagabo bamuvugisha.

Nyakwigendera yari afite imyaka w’ imyaka 23 y’ amavuko.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kamena 2023.

Inkuru mu mashusho

 

Byabereye mu Mudugudu w’Inunga mu Kagari ka Nyange mu Murenge wa Mugesera wo mu Karere ka Ngoma.

 

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yarashakanye n’umugore we nyuma yo guhurira mu Mujyi wa Kigali bakora akazi ko mu rugo, nyuma yo gushakana ngo bahise bajya gutura iwabo w’umukobwa muri uyu Murenge bakaba bari bafitanye umwana umwe w’amezi arindwi.Uyu mugabo ngo yakundaga gushwana n’umugore we cyane ngo kuko yamufuhiraga cyane, inzego z’ibanze zivuga ko nta bindi bibazo bakundaga kugirana uretse ibyo kumufuhira kuburyo ngo iyo habaga hari undi mugabo uvugishije uyu mugore ngo batonganaga kugera no kurwana.

Mapendo Gilbert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, yavuze ko mu ijoro ryakeye aribwo uyu mugabo yatashye ngo aza kumenya ko iwe hari undi mugabo wahageze usanzwe ari umuturanyi, ngo akigera mu rugo yatangiye kubaza amakuru y’uwo mugabo umugore we birangira barwanye.

Mu Magambo ye yagize ati “ Barwanye umugabo aniga umugore we ku bw’amahirwe aza kumucika ariruka ajya guhuruza abaturanyi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abaturanyi baje bashakisha umugabo mu rugo baramubura, naho undi yabonye umugore agiye agira umujinya afata umwana wabo w’amezi arindwi wari uryamye ahita yiruka baramubura, bakomeje gushakisha ahantu hose barababura biba ngombwa ko baryama bakagira ngo wenda yabihishe ari buboneke mugitondo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mugitondo cya kare ubwo umwana umwe w’umuturanyi yari agiye gushaka amazi ku kiyaga ariwe wabonye umubiri w’uwo mugabo ureremba hejuru y’amazi, ajya guhuruza abaturage bahageze bahita babona n’umubiri w’uwo mugabo n’umwana wabo bose bapfuye.Ati “ Twahise tujyayo n’izindi nzego z’umutekano iyo mibiri tuyikura mu mazi tuyijyana ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ikorerwe isuzuma, nyina w’uwo mwana we twahise tumujyana kuri Isange Stop Center kugira ngo ahumurizwe kuko yariraga cyane avuga ko nawe ashaka kwiyahura agasanga umugabo we n’umwana wabo.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakoranye inama n’abaturage babasaba kujya begera ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo aho kwiyahura ngo banice abana baba ari abaziranenge, yavuze ko kandi inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye uyu mugabo yiyahura we n’umwana we.

 

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.