Umugabo Mukuru w’ Ingabo za Uganda akaba n’ Umujyanama wa Perezida yasabye abaturage kwigaragambya.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, nibwo Umugabo Mukuru w’ Ingabo za Uganda akaba n’ Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye by’ igisirikare , Gen Muhoozi Kainerugaba , yasabye abaturage b’ iki gihugu kwamagana abadepite kubera ko ari rwo rwego rwa Leta rwamunzwe na ruswa kurusha izindi nzego.

Mu butumwa yatanze , Gen Muhoozi Kainerugaba, yagize ati”Nsabye Abanya_ Uganda bakunda Igihugu bose kwitabira imyigaragambyo ikomeye yamagana Inteko Ishinga Amategeko. Inteko ni rwo rwego rwamunzwe na ruswa cyane muri iki gihugu! Icyo bakora ni ukwikungahaza gusa no kutwiba!” Yakomeje asobanura ko muri iyi myigaragambyo iteganyijwe tariki ya 10 Gashyantare 2025,abazayitabira bazereka abadepite imbaraga z’ Imana ,cyane ko ububasha bwose ari ubwayo.

Uyu Mugabo Mukuru w’ Ingabo za Uganda akaba n’ Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye by’ igisirikare , Gen Muhoozi Kainerugaba , atanze ubu butumwa mu gihe abadepite bagize Komisiyo ishinzwe ingabo bakomeje kumuhamagaza kugira ngo abahe ibisobanuro ku magambo yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwaX, yibasira bimwe mu bihugu n’ Abanyapolitiki barimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Dr. Kiza Besigye.

Abadepite bahamagaje Gen Muhoozi mu gihe bari mu gikorwa cyo gusuzuma ibikubiye mu ngengo y’ imari ya Minisiteri y’ Ingabo. Uyu musirikare ntiyumva ukuntu aho kwibanda ku gikorwa nyirizina, bibanda ku byo yatangarije kuri X yahoze yitwa Twitter.

Related posts

🚨Amakuru Mashya 🚨 Gen Maj Peter Cirimwami,wari Guverineri w’ Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru yishwe arashwe na M23.

Abanye_ Congo bafite agatubutse bari guhungira mu Rwanda.

Gisagara: Uko bisanze barashwe na Polisi nyuma yo gusambanya Umugore no ku mwica urubozo