Abanyamurenge batuye Minembwe baratabaza benewabo aho baherereye ku isi hose kubera impamvu ikomeye

Repuburika iharanira demokarasi ya Congo yugarijwe n’ibihe bikomeye umuntu atatinya kwita icuraburindi aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhemukira abaturage ndetse no guhungabanya umutekano wo muburasirazuba bwa kino gihugu.

Kurubu abanyamurenge batuye minembwe baratabaza abanyamurenge ndetse n’amahanga nyuma yuko abarwanyi biganjemo inyeshyamba za maimai ndetse red tabara zikomeje guhungabanya umutekano muri kano gace aho zijya kubarira inka ndetse zikanica abashumba. aba banyamurenge bakomeje kwiyambaza bagenzi babo baherereye ku isi hose babasaba inkunga y’amasengesho, bavuga ko kubwabo babona leta ya Congo yirengagiza ikibazo cyabo nkana kandi badahwema kuyitabaza.

Aba banyamurenge kandi usibye kuba batabariza inka zabo n’abashumba bazo, aba banyamurenge kandi bakomeza batangaza ko kuba batuye muri Congo ntaruhare babigizemo ko ariko Imana yabishatse bityo kubwabo bumva leta ya Congo yakabaye ibaha agaciro nkako iha abandi baturage bayo ndetse ikaba yabaha ingabo zirinda agace batuyemo ngo kuko inyeshyamba zidahwema kubatera ngo ahanini zikurikiye ko ziba zishaka kubanyaga inka zabo.

Repuburika iharanira demokarasi ya Congo,ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke aho kugeza ubu ibice bitandukanye biri mumaboko y’abarwanyi ba M23 aho aba barwanyi batangaza ko barwanira uburenganzira bw’abanye-congo bakatiwe ho umupaka bakisanga muri congo ariko bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse ahanini akaba arinacyo kintu aba barwanyi bakomeje gupfa na leta ya Congo.

Nkwibutse ko aba barwanyi ba M23 batangaza ko ikintu cyambere bashyize imbere aruko abaturage bavuga ikinyarwanda bahabwa uburenganzira bakwiriye nkabandi banyecongo muri rusange.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro