Abafana ba Rayon Sport bongeye gukangisha aba APR FC ikintu cyabateye ibimwaro bikomeye mbere y’umukino bafitanye na AS Kigali

Abafana b’ikipe ya Rayon Sport basanzwe bagaragaza ubukana n’ubukaka mugushyigikira ikipe yabo ya Rayon Sport ariko nanone bagahangana na bagenzi babo bafana ikipe ya APR FC, kurubu aba bafana ba Rayon Sport bongeye kwihanangiriza abafana ba APR FC ndetse banabaha gasopo ikomeye cyane.

Munkundura ikomeje kubera kumbuga nkoranyambaga kurubuga rwa Facebook, aba bafana ba Rayon Sport bibukije bagenzi babo ba APR FC ko muri uyumwaka w’imikino ikipe ya Rayon Sport yambaye ikamba ry’umwanya wa 1 ngo mugihe ikipe ya APR FC yo iri kumwanya aba bafana batazi. ubwo aba bafana bateranaga amagambo, abafana ba Rayon Sport bibukije abafana a APR FC ko umuino bafitanye na AS Kigali ariwo mukino uzabamaramo umwuka cyane ko aba bafana ba Murera bavugaga ko abafana ba APR FC ntakintu nakimwe basobanuye ku ikipe yabo ngo ndetse arinayompamvu ibyifuzo byabo bitajya bihabwa agaciro muri iyikipe.

Kimwe mubyakomeje gutera ipfunwe abafana ba APR FC nuko iyikipe yabo imaze gutsindwa imikino igera kuri 3 yose yakinnyemo na AS Kigali iheruka harimo umukino yabatsinze ubwo bahataniraga igikombe cy’amahoro ndetse ikipe ya AS Kigali ikaza gutwara ikigikombe. uretse ibyo kandi aba bafana ba Rayon Sport babaye nkabakoza agati muntozi maze bibutsa bagenzi babo ko mumikino 5 ya championa iyikipe ya APR FC iheruka gukina itari yabonamo insinzi ngo bityo bigoye ko iyikipe yapfundura udushumi tw’inkweto za Rayon Sport.

Munkundara yamaze hafi amasaha 6 abantu baburana kuburyo bwa Comments, byatumye benshi bakomeza kwibaza igihe ayamakipe azaba yahuye uko bizageda ariko bamwe mubafana ba Rayon Sport bagashimangira ko bazatsinda APR ngo nkuko umubyeyi ahana akana agafashe ukuboko ibi byose rero bikaba aribyo byazamuye ibimwaro kubafana ba APR FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda