Abanyamakuru bongeye guhabwa gasopo ku mukino uri buhuze Gasogi united na Muhazi United

Kuri uyu wa gatanu shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda iraza gukomeza hakinwa umunsi wa kabiri wayo, ikipe ya Gasogi united irakira Muhazi United.

Mbere y’uko uyu mukino uba Perezida w’ikipe ya Gasogi united Kakoza Nkuriza Charles, yongeye kwibutsa abanyamakuru ko abemerewe kogeza no gufata amashusho kuri uyu mukino ari igitangazamakuru K’igihugu RBA na Radio One Bonyine. Yatangaje ko abandi banyamakuru bemerewe kuza bakarebera umukino ariko batemerewe gufata amashusho cyangwa ngo bavuge umupira kubindi bitangazamakuru.

Ikipe ya Gasogi united yatsinzwe na Rayon Sports umukino ufungura shampiyona, mu gihe Muhazi United yo yanganyije na Kiyovu Sports aho yari yasohotse.

Uyu mukino uraza kuba ku isaha ya saa 18h00 kuri sitade ya Kigali Pele.

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]