Abantu batanu barasiwe mu kabyiniro bahasiga ubuzima, mu gihe 25 bahakomerekeye cyane

Umugabo w’imyaka 22 yishe arashe abantu batanu, abandi 25 barakomereka cyane.

Ibi byabereye mu nzu y’akabyiniro ikunze guhurirwamo n’abakundana bahuje igitsina, mu mujyi wa Colorado Springs, muri leta ya Colorado, ho mu Burengerazuba bwa Leta Zumwe Ubumwe za America.

Umukuru wa Porisi muri icyo gihugu, Adrian Vasquez, yavuze ko ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Porisi yatangaje ko uwarashe agahitana abantu ari uwitwa Anderson Lee Aldrich ndetse akaba yamaze gutabwa muri yombi, aho ari no kuvurwa ibikomere.

Umunyamategeko mukuru w’akarere ka El Paso uwo mujyi uherereyemo, Michael Allen, yavuze ko iperereza rigikomeje ku cyateye ibi bikorwa kugira ngo uyu wabikoze abiryozwe.

Related posts

Abaturage b’ i Burundi bishimye uburyo Perezida wabo yikoreye umusaraba ,Bamwe bati’ “Ahubwo ni wowe tuzasenga kuko udukorera ibintu byiza”

Joseph Kabila yageze muri Congo anyuze mu Mujyi wa Kigali, benshi baratungurwa

Kigali_ Musanze: Harakekwa icyaba cyateye impanuka yatumye abari bagiye kurugendo bashya ubwoba abandi babura ubuzima.