Abantu bagera kuri 50% ku Isi ntabwo bajya bahindura imyenda y’ imbere buri munsi_ Ubushakashatsi

 

Muri ubwo bushakashatsi bwatangaje abantu benshi ku isi bwagaragaje neza ko abarenga ½ (50%) batajya bahindura imyenda yabo y’imbere (underwear/sous-vetement) buri munsi nkuko byakagombye kugenda mu mabwiriza y’isuku.

Muri ubwo bushakashatsi bwakozwe n’uruganda rukora imyenda y’imbere rwitwa Tommy John bwagaragaje ko abantu barenga 45 ku ijana Bambara umwenda wabo w’imbere iminsi ibiri kuzamura. Abagera kuri 13% kandi bo bemeje ko bashobora kwambara umwenda w’imbere umwe, icyumweru cyose batarawuhindura. Igice kinini cy’abakoreweho ubushakashatsi cyerekanye ko abagabo aribo benshi Bambara umwenda w’imbere umwe igihe kinini batarawuhindura kubera ko bawambara icyumweru cyose cyangwa bakanarenzaho.

Abenshi bavuga ko imwe mu mpamvu Bambara umwenda umwe w’imbere ari ukubera ko baba bawukunda cyane, ariko nanone hari n’abagaragaje ko baba banawufite ari umwe gusa mu gihe cy’umwaka wose.

Abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere bemeza ko bishobotse buri muntu yagakwiye gukoresha umwenda w’imbere byibuze amezi 6 gusa ubundi agahita awujugunya, ibi ni ukubera ko iyo uwambaye igihe kirenze icyo, ushobora kugukururira akaga bitewe na bagiteri zishobora kujyamo bityo ukaba wakwandura indwara mu myanya itwara inkari.

Ubushakashatsi bwakorewe mu bwongereza muri 2017, bwerekanye ko byibuze 83% by’imyenda y’imbere isukuye neza iba irimo bagiteri zirenga ibihumbi 10,000 zituruka mu mamashini amesa ndetse no mu miti dukoresha tumesa imyenda.

Iyi ninayo mpamvu bakomeza bavuga ko ari byiza cyane kuri buri muntu kujya aryama atambaye umwenda w’imbere kubera ko twa dukoko tutabona uko twirema. Nyamara nubwo bimeze bityo ubushakashatsi bwakozwe m’Ubwongereza bwerekanye ko abagabo barenga 18% ndetse n’abagore barenga 10% batajya basukura imyenda y’imbere bambariraho.

Related posts

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro

Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB waburaga iminsi mike ngo amurike igitabo yishwe urupfu rubi

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri