Abakinnyi 10 barasohoka hinjire abeza kurushaho! APR FC itetse iki ku isoko ry’abakinnyi?

 

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC irateganya gutandukana n’abakinnyi 10 biganjemo abanyarwanda bayimazemo igihe kitari gito, maze ikabasimbuza abeza kurushaho ihereye ku mutoza mukuru mu rwego rwo kwitegura bikwiye ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.

N’ubwo harimo abataritwaye neza mu mwaka wabo wa mbere, amakuru yizewe avuga ko abanyamahanga iyi kipe iherutse kongeramo ubwo yasubiraga kuri gahunda yo kubakinisha nyuma y’imyaka 11 iri kuri “Système Kanyarwanda”, APR FC irateganya kubaha undi mwaka wo kwitwara neza kurushaho.

Amakuru rero akomeza avuga ko muri iyi kipe umwanzuro wamaze gufatwa ko hari abakinnyi batazakomezanya na APR FC mu mwaka wa shampiyona utaha nyuma yo kugaragaza urwego rutanyuze iyi kipe.

Abo bari ku rutonde rw’abazajya gushakira akaryo ahandi, barimo ba myugariro Dieudonne Nzotanga Fils, uwahoze ari Kapiteni Prince Buregeya ndetse na Placide Rwabuhihi waje atarutse muri Kiyovu Sports. Mu bandi bashobora kugenda barimo na Niyigena Clément, gusa we bivugwa ko hari ikipe yo mu Bubiligi imwifuza neza cyane.

Barimo kandi n’abakina basatira nka Kwitonda Alain “Bacca”, Mbonyumwami Taïba, na Ndikumana Danny amakuru avuga ko azatizwa mu ikipe ya FC Marines.

Uretse abatari mu migambi ya APR FC, Umurundi Nshimirimana Ismael Pitchou we yaba ashaka gusohoka ku bwende nk’uko byari byabanje kuvugwa hagati mu mwaka w’imikino; ibintu byanakuruye umwuka mubi mu bafana n’abagize Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu,…].

Ikiri gukorwaho kugera ubu muri APR FC, ni ugushaka umutoza uzakorera mu ngata Umufaransa Thierry Forger Christian, wamaze kubwirwa ko ibyo gukomezanya n’iriya kipe bitarimo nta gihindutse.

Iyi rero itazirwa “Gitinyiro” iri gushakira mu batoza batandukanye bayobowe n’Umunya-Espagne, Aritz Lopez Garai utoza Nouadhibou yo muri Mauritanie, hakaba kandi Julien Chevalier wa ASEC Mimosa na Adel Amrouche watoje ikipe z’ibihugu bya Tanzania n’u Burundi.

APR FC irateganya kwinjizamo abakinnyi bashya

Nyuma y’uko Ubuyobozi bwa APR FC butangarije ko iriya kipe itazasinyisha rutahizamu Ani Elijah kubera ko ifite Victor Mbaoma Chukwuemeka, bivugwa ko iyi kipe izinjiza abakinnyi batarenze batatu bakina imbere mu Rwanda, hanyuma igashakira igisubizo kubazaturuka hanze harimo n’abo ibiganiro byatangiye.

Mu mazina ashobora guhita yinjira muri APR FC, harimo Bernard Marrison wabiciye muri Shampiyona y’Igihugu ya Tanzania.

Uyu ari ku musozo w’amasezerano ye mu ikipe ya AS FAR Rabat ikina Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere muri Maroc “Botola League” hamwe na Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” na we bivugwa ko ashobora kuva muri iyi kipe akagaruka muri APR FC nyuma y’uko amasezereno yasinye muri 2021 ari mu minsi yayo ya nyuma.

APR kandi ishobora kugarura Umunya-Cameroun Bwana Solomon Banga II Bindjeme Bienvenue mu gihe Niyigena Clément yaba agiye mu Bubiligi.

Myugariro Banga Bindjeme aherutse gutandukana na APR FC kubera atahawe umwanya wo gukina na Thierry Forger; ibintu byanakuruye guterana amagambo hagati y’aba bombi mbere gato y’uko Bindjeme agenda.

Amakuru kugera ubu avuga ko APR izongeramo abazaturuka hanze benshi kurusha abo izakura imbere mu gihugu.

Bazaza biyongera ku bo yari isanganwe barimo umunyezamu ukomoka muri Repubulika ya Congo, Pavel Ndzila; rutahizamu w’Umya-Nigeria, Victor Mbaoma; Umunya Sudan y’Epfo, Sharif Eldin Shiboub Ali; Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga ndetse n’Umunya-Cameroun Apam Bemol Assongwe.

Bernard Marrison [Ufite umupira, ahanganiye na Fiston Mayele] wanyuze makipe nka Simba, arifuzwa na APR. 
Rwabuhihi Aimé Placide yaba yarasabye APR kuyisohokamo nyuma yo gutwarana na yo ibikombe 5 bya Shampiyona!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda