Kuba wenyine mu rukundo ntabwo ariyo mpamvu nyamukuru yo gutuma ukomeza kuhaguma. Kuba mu rukundo byonyine ntabwo bihagije. Ahari waragerageje ariko birangira byanze. Ngaho reba ibi bimenyetso Kglnews.com yaguteguriye yifashishije urubuga Relrules.
N’ubwo ushobora kuba ukunda umuntu n’umutima wawe wose, ujye wibuka ko umubano wanyu ushobora kuzana ingaruka n’ibibazo bitandukanye bikaba byanatuma ubuzima bwawe bwite bwangirika kubera guhora ugerageza.
Kugira ngo umubano wanyu ukomere, ukeneye gushyiramo imbaraga nyinshi ariko si wowe wenyine, kuko urukundo rumeze nk’umugozi uri gukururwa n’abantu babiri berekeza hamwe.Yego rwose birumvikana cyane, umuntu wese akwiriye gushyiramo imbaraga kugira ngo urukundo rwe rukomere ndetse rugire n’icyerekezo ariko ntabwo ari ngombwa ko urukundo rwawe rukumaramo imbaraga wenyine kugira ngo rukore neza. Ukwiriye kumenya ko hari n’abantu baba batararemewe kubana.Ukwiriye kumenya agaciro kawe ukagenda hakiri kare utarababara cyane.
Ba intwari yo kwigobotora, umuntu utagukwiriye. Rimwe na rimwe ukwiriye kureka uwo muntu akagenda kabone n’ubwo ukimukunda, kuko ikibura nukuba uri wenyine ubundi ukitegereza neza inzira warimo ukuntu zarimbi. Niba rero ufite imbogamizi zo kugufasha kumenya niba ugenda cyangwa niba uhaguma, iyi nkuru ni iyawe kuko ntabwo ukwiriye gukomeza gukubita ifarashi yapfuye uyihata kugenda. Ntabwo ukwiriye gukomeza kwangiza igihe cy’undi muntu.
NUBONA IBI BIMENYETSO UZAHITEMO KWIGENGERA
1.Ukomeza utegereza ibintu ko bigenda neza: Nawe uzi neza ko ibintu bimeze nabi rwose, uzi ko uwo musore atakwitayeho nagato, ukomeje gushaka ibisubizo by’uko ibintu byagenda neza, ariko bisa n’aho wabuze uko wabigenza. Iki gihe uzahite ufata umwanzuro muzima.
2.Intonganya zimaze kuba nyinshi cyane, nizo muhoramo: Ntabwo uwo musore akigutereta nka mbere, ubu mwirirwa mubwirana nabi, munatukana bya cyana.
3.Ntabwo wishimye na gato: Mu mubano wawe, ntabwo wishimye na gato. Ikintu kizwi kandi cy’ukuri ku rukundo ni uko rutazigera rukubabaza, ubwo niba biri kuba urwo ntabwo ari urukundo.
4.Urota ku manywa: Ntabwo wanyuzwe n’umubano urimo, uhora wibaza ibiri kuba, rimwe na rimwe bikakumerera nko kurota ku manywa.
5.Ibyo wateganyaga mu rukundo ntabwo byagezweho: Iyo winjiye mu mubano n’umuntu, ugira ibyo wifuza kugeraho, n’ibyo ukeneye. Niba ibyo ukeneye utabibona, uwo muntu ntagukwiriye.
6.Urahohoterwa: Ntuzigere wihanganira guhohoterwa mu rukundo. Ntabwo bigusaba kumenya ingano y’urukundo umukunda kugira ngo wigendere. Mukobwa fata umwanya wawe, usige uwo muntu mubi.
7.Ntabwo mukura, haba urukundo rwanyu, wowe, we cyangwa mwese : Ntabwo mutera imbere muburyo bwose.
8.Muhora mutana mugasubirana: Uyu mukino wo guhora mushwana mugasubirana, ni ikimenyetso cy’uko ntaho muzagera.
9.Mwembi muri babi kuko muri kumwe mu rukundo: Ntabwo mukundana kuko ntabwo muzi guha agaciro ubuzima bwanyu. Muhitemo gutana. Niba atarafata uwo mwanzuro mubere mwiza.
10.Urimo gusoma iyi nkuru cyangwa izi meze nkazo: Wenda ukunda gusoma inkuru zimeze nk’izi. Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’uko utishimiye igihugu cy’urukundo utuyemo. Inama nyamukuru ni uko wasezera.