Umuhuro w’Amahoro! APR na Rayon zizahabwa amafaranga akubye kabiri ay’igikombe cya Shampiyona nyuma yo kuganura Stade Amahoro ivuguruye

Amakipe ya Rayon Sports na APR FC akunzwe kurusha ayandi mu Rwanda, yamaze kwemezwa nk’amakipe ya mbere agiye gukinira umukino ubimburira iyindi muri Stade Amahoro kuva yavugururwa, mu cyiswe “Umuhuro w’Amahoro” ufitanye isano rya hafi n’Umuco Nyarwanda.

Ni umukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024, ukaba umukino wa mbere uzaba ubereye kuri iyi Stade nyuma y’imyaka ivugururwa.

Ni muri gahunda yiswe “Umuhuro mu Mahoro”, icyakora umukino wo gufungura Stade Amahoro ku mugaragaro uzaba tariki 04 Nyakanga 2024, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 ishize rubohowe.

Nk’uko no mu Muco Nyarwanda byahoze, mbere y’ibirori bihambaye nk’ubukwe, habanzaga kubaho ibirori byazaga mbere kugira ngo hakazwe imyiteguro kandi niba hari ibitagenda beza “iby’imihini mishya, itera amabavu”, bibanze birebweho hakiri kare.

Muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu rero, kwinjira bizaba ari amafaranga igihumbi y’Amanyarwanda [1000 Frws] ahasigaye hose, mu gihe mu myanya y’icyubahiro [VIP] ari ibihumbi 10 [10,000 Frws].

Amakuru avuga ko aya makipe yombi azahabwa ibihumbi 100 ngo ayagabane, bivuze ko buri imwe izahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50; amafaranga akubye inshuro ebyiri ayo ikipe yatwaye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yegukana [Miliyoni 25].

APR na Rayon zizahabwa amafaranga akubye inshuro ebyiri ay’igikombe cya Shampiyona nyuma yo kumva icyanga cya Stade Amahoro ivuguruye
Stade Amahoro yaravuguruwe ihabwa ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda