Abakobwa bo mu itorero ryitwa Nazareth Baptist Church batangiye guhabwa certificate zigaragaza ko ari amasugi

Amadini n’amatorero atandukanye akunze kugira imirongo n’amahame ngenderwaho aba agomba kubahirizwa n’abayoboke bayo ariko akenshi ugasanga iyo mirongo n’amahame bitavugwaho rumwe na benshi. Hari abayobozi b’amadini bashyiraho imirongo ngenderwaho mu madini yabo bigafatwa nk’urwenya ku batari abayobeke b’iryo dini cyangwa itorero. Muri Afurika y’epfo hari inkuru iri kugarukwaho cyane, aho abakobwa bo mu itorero ryitwa Nazareth Baptist Church batangiye guhabwa certificate zigaragaza ko ari amasugi.

Nazareth Baptist Church iherereye ahitwa Ebuhleni mu majyaruguru ya Durban mu gihugu cya Afurika y’epfo. Iri torero ryatunguye abatari bacye aho bivugwa ko ryatangiye gutanga certificate zigaragaza ko abakobwa barisengeramo ari amasugi. Amafoto yagaragaje bamwe bakira izi certificate mu byishimo bitagereranwa.

Iyi certificate y’ubusugi itangwa nta kiguzi ku mukirisitu wese w’iri torero. Abakobwa bahabwa izi certificate ni abarengeje imyaka 18 y’amavuko. Umukobwa ugejeje iyi myaka akaba ari n’umukirisitu w’iri torero, akoreshwa igeragezwa(test) maze yaritsinda akabona guhabwa iyi certificate.

Iki kizamini ngo gikorwa buri mwaka muri iri torero maze abakobwa bagitsinze bagahabwa certificate cyangwa icyemezo cy’uko ari amasugi. Ikizamini cyo muri uyu mwaka kikaba cyarakozwe ku munsi w’ejo tariki 5 Nyakanga 2022 ndetse n’ibyemezo cyangwa certificate z’ubusugi zihita zitangwa ku bakobwa batsinze ikizamini.

Iyi Certificate kuyihabwa ntabwo biba bivuze ko ari iy’ibihe byose kuko uba ushobora kuyihabwa nyuma ugasambana ntube ukiri isugi. Ni Certificate ikorerwa buri mwaka mu mezi yo hagati mu mwaka ikamara igihe kingana n’umwaka. Nyiri guhabwa certificate y’ubusugi ayimarana umwaka umwe igahita ita agaciro maze agasabwa kongera gukora ikindi kizamini kugirango abone indi yemeza koko nimba akiri isugi.

Akanyamuneza kaba ari kose ku mukobwa uba amaze kubona certificate
Kubona iyi certificate y’ubusugi bisaba gutsinda igeragezwa(test)

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani