Abakobwa baradukoraho! Umunyarwanda yishwe urwagashinyaguro azira umukobwa yihebeye

 

Mu mujyi muto wo muri Kenya witwa Iten , usanzwe witorezwamo abasiganwa ku maguru bo hirya no hino , biravugwa ko hari umunyarwanda witwa Rubayita Siragi wari usanzwe uba muri icyo gihugu , wapfuye azize umukobwa nyuma yo kurwana na mugenzi we witwa Dancan Khamala bapfa uwo mukobwa.

Kenya Report ivuga ko umukobwa utatangajwe amazina yigeze kujya mu rukundo na Rubayita mbere yuko yisangira umunyakenya.Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu munyarwanda yarwaniye inkumi n’uyu munyakenya.

Polisi yahise ita muri yombi Khamala n’uyu mukobwa ngo bakorweho iperereza.
Amakuru avuga ko uyu munyakenya yabwiye umutoza we ko uyu mugore nubwo yahoze ari umukunzi wa Sirag ariko yari yaramaze kumugira umugore,basigaye babana.Yavuze ko kuwa kane w’icyumweru gishize yamuteye aho asanzwe afite ibikorwa byo kogosha abantu.Ati “ Uyu mugore yari umugore wanjye.Yigeze kujya mu rukundo n’umunyarwanda ariko bari barashwanye mu gihe cy’amezi nka biri ashize.Kuwa kane w’icyumweru gishize, uyu munyamahanga aza kwiyenza muri salon yanjye ahita agenda.Sinzi icyo yashakaga.”

Uyu yabwiye umutoza we ko uyu munyarwanda yari yaratandukanye n’uwo bari kumwe mu rukundo mbere yuko ajya kubana nawe.

 

Related posts

Gisagara: Abagabo basambanya abana b’abakobwa baraburirwa.

Burya kugona bifite aho bituruka! Aka ko mwari mwarakamenye,agapfundikiye gatera amatsiko

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo