Shema Fabrice wayoboraga ikipe ya As Kigali yaciye amarenga yo kongera kugaruka kuyiyobora

Kuri uyu wa mbere nibwo As Kigali yakinaga na Bugesera FC hasozwa imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino 2023-2024, uyu mukino ukaba warangiye ari igitego kimwe cya As Kigali k’ubusa bwa Bugesera FC.

Umukino ukirangira Shema Fabrice yahuye n’abakinnyi bose ba As Kigali arabaganiriza arangije abemerera agahimbazamusyi ndetse abasezeranya ko kuwa 2 kazaba kabagezeho.

Ibi byaciye amarenga y’uko Shema yaba agiye kugaruka ku nshingano zo kuyobora iyi kipe y’umujyi wa Kigali. Shema Fabrice yeguye ku nshingano ze ku itariki 5 kamena aho yatangaje ko yeguye Ku mpamvu ze bwite, gusa mu byo yatangaje mu ibaruwa isezera harimo no gusezeranya abakunzi ba As Kigali ko nk’Umunyamuryango, azakomeza gushyigikira iIkipe ndetse akanayifasha kuzamura ku rundi rwego impano z’abakiri bato.

As Kigali itangiye shampiyona ibona amanota 3 ashyifasha kuza ku mwanya wa 4.

Urutonde rwa shampiyona uko ruhagaze, nyuma y’umunsi wa mbere

1. Musanze FC 3pts

2. police FC 3pts

3. Rayon sports 3pts

4. As Kigali 3pts

5. Mukura Victory Sports 1pt

6. Etincelles FC 1pt

7. Amagaju 1pt

8. Gorilla FC 1pt

9. Muhazi United 1pt

10. Kiyovu Sports 1pt

11. APR FC 0pt

12. Marine FC 0pt

13. Gasogi united 0pt

14. Bugesera FC 0pt

15. Sunrise FC 0 pt

16. Étoile de l’Est 0pt

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda