Gisagara: Biteze umusaruro ku biti bateye babifashijwemo n’ Abayobozi.

 

Abaturage bo mu karere ka Gisagara by’umwihariko abo mu murenge wa Muganza, barishimira inama bagiriwe yo gutera ibiti, ibyo bavuga ko bizabafasha ku kubungabunga ibidukikije no kwiteganyiriza ahazaza.

Ibi babibwiwe n’umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo bari mu muganda ngarukakwezi, ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024.

Ni umuganda witabiriwe n’abantu bo mu ngeri zitandukanye barimo abaturage, abayobozi bo mu karere ka Gisagara n’Abadepite batatu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Bamwe mu baturage baganiriye na kglnews bavuze ko gutera ibiti bigiye kubafasha byinshi, birimo no kubungabunga ibidukikije.

Umwe witwa Nduwamungu Selaphine wo mu murenge wa Muganza yagize ati”

Ati” Gutera ibiti bidufasha kubungabunga ibidukikije ni mvura niho tuyikura marakuja nizo duha abana kandi natwe ziradufasha mu bintu bitandukanye. Nimugaruka hano, ibiti muzabibona kuko buri muturage igiti cyatewe mu murima we, afite inshingano zo kucyitaho.”

Nkuringoma Canisius yagize ati” Ibi biti tuzabifata neza kuko ni ibyacu, ikiza ni uko banaduhaye imbuto z’ibiti biribwa (ingemwe za marakuja)”.

Canisius yakomeje avuga ko uretse kuzasarura imbuto bahawe, gutera ibi biti bizabafasha kurwanya isuri, ndetse no kubona umwuka mwiza.

Muhigirwa Benjamin, umunyamabanganshingwabikorwa w’Umuryango DUHAMIC-ADRI ugamije iterambere ry’icyaro haba mu buhinzi, mu burezi, no mu kubungabunga ibidukikije, yavuze ko impamvu yo gutera ibiti ari ukugira ngo barwanye ibiza kuko iyo bije bisiga ingaruka zirimo n’ubukene.

Yagize ati”Tubafasha mbere na mbere ibikorwa byose bigamije kubungabunga ibidukikije harimo gutera ibiti”.

Yavuze kandi ko bafite n’abafatanyabikorwa bibanze bagera ku 7,000, muri aba bantu bakaba bibanda cyane ku bagore n’abafite ubumuga, ngo kuko aribo bagerwaho ingaruka cyane igihe habayeho ibiza.

Uyu mwaka bafite intego yo gutera ibiti 53, bakazatanga imbabura zigera ku 7,000 no kubaha amatungo magufi cyane ko mbere yibi bari banabafashije kubacira amaterasi y’indinganire Hegitare zigera 300.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, akaba n’Imboni y’Akarere ka Gisagara muri Guverinoma, yasabye abaturage kwita ku biti bateye kugira ngo bikomeze bibabyarire umusaruro.

Ati”Ndabasabye uyu munsi uwateye igiti akomeze anakiteho, akirebe ejo anatere ikindi, ejo n’ejo bundi akomeze. akazi twakoze mu muganda w’uyu munsi, kuri twe bo mu burezi tukumva cyane kuko niba duteganya kuzakomeza kugaburira abana ku ishuri, dukeneye kubungabunga ibiti.”

Muri aka karere ahakozwe umuganda hangana na Hegitari 100, hatewe ibiti 10,000 bivangwa n’imyaka, na 2500 by’imbuto ( Marakuja) ingemwe zahawe abaturage bajya gutera kungarani.

Abaturage bo mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Muganza bitabiriye ari benshi mu gikorwa cyo gutera ibiti.

 

Inzego z’umutekano zafatanyije n’abaturage gutera ibiti.
Muhigirwa Benjamin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango DUHAMIC-ADRI ari kumwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette mu gikorwa cyo gutera ibiti.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yifatanyije n’ abaturage mu Karere ka Gisagara gutera ibiti.

 

Abitabiriye umuganda basabwe kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, ari kumwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette

Related posts

Impanuka y’ imbangukiragutabara isize inkuru mbi i Rusizi

Huye: Abikorera biyemeje gushyigikira imishinga y’urubyiruko

Guhangira abagore n’urubyiruko imirimo, gukoresha neza ubwenge buhangano (AI) n’ihindagurika ry’ikirere! Ubutumwa bwa Perezida Kagame wahembwe mu gutangiza CHOGM 2024