Abakinnyi bagiye kwitabira irushanwa bahawe udukingirizo tw’ ubuntu kugira ngo babone uko batera akabariro.

Umujyi wa Paris uzwi nk’Umujyi w’urukundo wemeje ko uzaha abakinnyi bazitabira imikino olempike uzakira udukingirizo tw’ubuntu,ariko abakinnyi batazigera bahabwa inzoga za champagne.Mu mikino Olempike izabera i Paris 2024,aho abakinnyi baba hazaba hari udukingirizo tugera ku 300.000 kugira ngo batera akabariro.

Ugereranyije n’utu dukingirizo,buri mukinnyi yemerewe kamwe ku munsi gusa abakunda agasembuye bo ntibizaborohera nubwo bazaba bemerewe kujya kukagura hanze.Kuvanga abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye bagahurira mu kizwi nka “Village olympique” bizatuma abakinnyi bisanzura cyane ko kuri iyi nshuro nta mabwiriza yo guhana intera kubera Covid-19 ahari,nkuko byari bimeze i Tokyo muri 2021.

Umuyobozi wa village olympique, Laurent Michaud, yatangarije Sky News ati: “Ni ngombwa cyane guhuza urugwiro hano kuko ari ikintu gikomeye.””Mu gukorana na komisiyo z’abakinnyi, twifuzaga gukora ahantu heza abakinnyi bazumva bamerewe neza kandi bishimye.”

Mu gihe Ubufaransa bwitegura kwakira ibi birori,bugomba gukora byinshi bituma abakinnyi bahabwa mirire myiza kandi bakagarura ubuyanja.Bwana Michaud wahoze ayobora Centre Parc mu Bufaransa yagize ati: “Birumvikana ko nta champagne izaba iri muri Village, ariko bashobora kubona champagne zose bifuza no i Paris.”

Tuzaba dufite buffet ireshya na metero 350 y’ibyokurya byose byo ku isi … kandi nzi neza ko abakinnyi bazishimira cyane kuba hari umwihariko w’Abafaransa wakorewe hano.”Imikino Olempike y’i Paris izatangira ku wa 26 Nyakanga isozwe ku wa 11 Kanama 2024,aho abakinnyi bavuye mu bihugu hafi ya byose ku isi bazitabira.

Related posts

Ibihugu 10 birimo ubusambanyi bwinshi kurusha ibindi muri Africa byitondere ku bijyamo_ Ubushakashatsi

Rusizi: Umukobwa yabengewe ku murenge ,umusore yifuza murumuna we ko ari we uryoshye!

Abantu 10 bakoreye imibonano mpuzabits1na mu kivunge bahuye n’ uruva gusenya