Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo wihumurije imyenda yambawe n’ umukunzi wawe bishobora kukugabanyiriza’ stress’ ariko bikaba byanayigutera mu gihe wihumurije iyambawe n’ umuntu utazi.
Ubu bushakatsi bwakorewe ku bagore 96 busohoka ku Rubuga Journal of Personality and social psychology,ndetse bugaragaza ko ibyo bikunze kuba cyane ku b’ igitsinagore kuko basanganwe ibyiyumviro byo guhumurirwa cyane, bwakozwe n’ itsinda ryo muri University of British Columbia ( UBC) yo muri Canada, ryari riyobowe n’ uwitwa Marlise K.Hofer.
Abo bagore 96 bakoreweho ubwo bushakatsi bagabanyijwemo ibyiciro bitatu ,habamo icy’ abahabwa imipira yambawe n’ abakunzi babo ariko idateyemo ‘ deodorant ‘ cyangwa ngo y’ umwikanemo indi mpumuro nk’ iy’ isabune , itabi cyangwa ibindi byatuma icyuya cy’ abo bakunzi/ bagabo babo kitumvikana uko cyakabaye. Muri abo bagore kandi hari abahawe imipira nk’ iyo ariko yambawe n’ abagabo batazi, habamo n’ icy’ abahawe imipira itarigeze yambarwa. Abagabo bifashishijwe muri ubu bushakashatsi bambaye iyo mupira mu gihe cy’ amasaha 24.
Abagore bakoreweho ubwo bushakatsi,babanje gupimwa ngo harebwe uko Umusemburo wa ‘ Cortisol’ ungana mu mibiri yabo. Uyu musemburo ufite akamaro gatandukanye mu mubiri, harimo no kuba wagaragaza ikigero umuntu yibasiweho na ‘ stress’.nyuma yo guhabwa iyo mupira bakayihumuriza ,byaje kugaragara ko abagore batahuye impumuro y’ abakunzi babo mu mipira bahawe byabagabanyirije uwo musemburo mu mubiri wawo,mu gihe abagore bihumirije imipira yambawe n’ abagabo batazi byatumye’Cortisol’ izamuka mu mibiri yabo.