Muri Malawi haravugwa inkuru y’ umwana wa kubiswe na Mukase nyuma y’ uko yasanze arimo kurya amandazi yari egenewe ifunguro rya saa yine, ibi byagiye bibaza abatuye muri iki gihugu bumvise iyo nkuru.
Kuri ubu Polisi yo mu karere ka Mangochi muri Malawi yafashe umugore witwa Diane Bauleni w’ imyaka 30 akurikiranyweho gukubita bikabije umwana w’ imyaka 7 abereye Mukase ,amukura iryinyo nyuma yo kumusanga arimo kurya amandazi yari aganewe ifunguro rya saa yine.
Aya makuru yemejwe n’ umuvugizi wa Polisi ya Mangochi, Amina Tepani Daudi ,avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Mgundaphiri, Aho uwo mugore yakubise uwo mwana bikabije ,kugeza ubwo amukuye iryinyo. Daudi yagize ” Ni abaturage bari hafi aho babashije gutabara,baramukiza kugira ngo ataguma gukubitwa”.
Bauleni ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mangochi muri Malawi ,Aho aregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake. Biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ urukiko mu munsi ya vuba kugira ngo akurikiranwe n’ amategeko. Polisi irakangurira ababyeyi bose kwirinda ihohoterwa iryo ari ryose rikorera abana ,ikibutsa ko uburenganzira bwabo bugomba kurindwa kandi ko guhana umwana bidakwiye kurenga imbibi z’ amategeko.