Abakinnyi ba Rayon Sports bamaze kurambirwa rutahizamu ubatuka ibitutsi bikomeye

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports ntabwo bishimishiye rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali witwa Moussa Camara ubabwira nabi cyane iyo bari mu myitozo.

Hashize amezi arenga abiri uyu rutahizamu agarutse muri Rayon Sports, gusa kuva yayigarukamo ntabwo yari yabasha gutanga umusaruro ushimishije, amaze kuyitsindira igitego kimwe yabonye ku mukino banganyijemo na Mukura Victory Sports ibitego 2-2.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barashinja Moussa Camara kubabwira nabi no kubatuka iyo bari mu myitozo, aho abenshi abashinja kutamuhereza imipira myinshi.

Mu cyumweru gishize Moussa Camara yatonganye na Essomba Leandre Willy Onana mu myitozo bapfa ko atamuhereje umupira, ibi byaje bikurikira kuba Moussa Camara yari aherutse gushwana n’abandi bakinnyi batandukanye barimo Musa Esenu, Paul Were Ooko na Ndekwe Felix.

Ikipe ya Rayon Sports ifite intego zo kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere uyu mwaka w’imikino, mu mikino 10 imaze gukina yatsinzemo irindwi, itsindwa imikino ibiri, inganya umukino umwe, ikaba ifite amanota 22 kuri 30.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]