Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kureba ay’ingwe mugenzi wabo wahawe umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare mu gihe bo inzara yenda kubahitana kuko bagiye kumara amezi abiri badahembwa

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports barangajwe imbere na Essomba Leandre Willy Onana, Raphael Osaluwe Olise na Paul Were Ooko bakomeje kureba ay’ingwe mugenzi wabo Heritier Luvumbu Nzinga wamaze guhembwa umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare.

Nk’uko tubikesha ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cya Radio Fine FM ivugira kuri 93.1 ni uko ikipe ya Rayon Sports yahembye Heritier Luvumbu Nzinga ukwezi kwa Gashyantare mu gihe abandi bo bagitegereje ko bahembwa.

Mu minsi ishize nibwo Essomba Leandre Willy Onana na Raphael Osaluwe Olise bari barahagaritse gukora imyitozo bitewe n’uko batishimiye uko ubuyobozi bwa Rayon Sports buhemba umukinnyi umwe abandi ntibahembwe.

Mu gihe Rayon Sports iri kwitegura Police FC bazahura ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda ntabwo harimo umwuka mwiza kuko abakinnyi bari gutaka inzara ikomeye.

Hari amakuru avugwa ko iyi kipe ishobora kuzabahemba ku wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 ikabaha umushahara w’ukwezi kwa 2, mu gihe umushahara w’ukwezi kwa 3 wo izawubaha mu ntangiriro z’ukwezi kwa 4.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe