Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto igaragaza Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Papa Francis yambaye imyambaro idasanzwe yambarwa n’ abasitari , bigateza abantu benshi kuyibazaho , byatangajwe ko ariyo bacuze , ariko bayikoranye ubuhanga buhambaye.
Hamaze iminsi hagaragaza amafoto Papa yambaye imyambaro imenyerewe ku basitari bambara mu bihe by’ubukonje., Muri aya mafoto, harimo iyacicikanye igaragaza Papa yambaye ikoti ridasanzwe rinini ry’umweru. Imyambarire imenyerewe ku byamamare nk’abaririmbyi.
Umwe mu bashyize iyi foto ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ku wa 25 Werurwe 2023, yashyizeho ubutumwa buyiherekeje agira ati “Abasore b’i Brooklyn ntibashoboraga gutekereza ko ibintu byagera kuri uru rwego.”
Iyi foto yashituye abatari bacye ndetse bamwe bayisangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, yaba Twitter, Instagram na Facebook.Umuvugizi w’ishami rishinzwe iby’amafoto i Vatican kwa Papa, witwa Edmondo Lilli, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko iriya foto ari incurano.
Mu butumwa bwanditse kuri email, Edmondo Lilli, yavuze ko Papa asanzwe yambara imyambaro yera ariko ko iriya igaragara mu ifoto itaba mu kabati k’imyenda ye, Abahanga mu mafoto yakoranywe ubumenyi ncurano (AI/ Artificial Intelligence), bavuga ko mu gusesengura iriya foto yitiriwe Papa, basanze yarakoranywe ubuhanga buhanitse, kuko abatazi gushishoza bashobora kugira ngo ni ifoto y’ukuri.