Abakinnyi ba Rayon Sport bari kubyinira ku rukoma nyuma y’uko agahimbazamushyi kiyongereye.

Mu minsi ishize hari urutonde rwashyizwe hanze n’ikinyamakuru Isimbi rugaragaza uko agahimbazamusyi kangana kuri buri kipe iri mu kiciro cya mbere mu Rwanda, aho byavugwaga ko ubusanzwe iyo Rayon Sports yatsinze umukino abakinnyi bayo bahabwa ibihumbi 25 by’amanyarwanda nk’agahimbazamusyi.

Kuri ubu siko bimeze kuko iyi kipe yashyize imbaraga cyane mu gushaka igikombe cy’amahoro, yemereye abakinnyi bayo ko bazahabwa ibihumbi 150 by’amanyarwanda mu gihe batsinda ikipe ya Bugesera FC kuri uyu wa kabiri mu mukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’amahoro.

Ubwo umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza jean Paul yaganiraga na B&B FM yabajijwe ku bibazo byo guhemba bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe, avuga ko iyi kipe ihemba miliyoni 22 buri kwezi ko ibiheruka kuba byaba kuri buri kipe.

Yagize ati:”Rayon Sports ihemba milioni 22, amafranga twari tumaze iminsi twinjiza ntabwo byari koroha, gusa ubu yamaze kubageraho.”

Uyu mugabo kandi nibwo yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukomeza gushyira abakinnyi ba Rayon Sports mu bihe byiza, ubu agahimbazamusyi bagashyize mu bicu.

Nkurunziza yagize ati:”ubu gutsinda match ya Bugesera prime ni ibihumbi 150.”

Umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports uteganyijwe kuri uyu wa kabiri ukaba uzabera mu Bugesera ku isaha ya saa 15:00. Umukino ubanza Rayon Sports yatsinze igitego kimwe ku busa, ariko abo mu Bugesera batashye bavuga ko bitazoroha mu mukino wo kwishyura.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.