APR FC iburamo bane yerekeje muri Tanzania kwesurana na Azam [APR FC]

Mugisha Gilbert na Muhammad Lamine Bah mu berekeje muri Tanzania!

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC itarimo Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Bemol Apam Assongwe, Kwitonda Allain “Bacca” na Elie Kategaya, yerekeje muri Tanzania kwesurana na Azam FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’Imikino ya CAF Champions League.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Kanama 2024, ku isaha ya saa Tanu n’Igice [11h30] ni bwo APR FC yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe berekeza i Dar es Salaam mu murwa mukuru wa Tanzania.

Iyi kipe ihagurutse nyuma y’amasaha make ikoze imyitozo ya nyuma, yasize n’ubundi abakinnyi bane barimo batatu bagaragarijwe ko batari mu mibare y’iyi kipe babwiwe ko batazahagurukana na bagenzi babo.

Abo ni Umurundi, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Umunya-Cameroun Bemol Apam Assongwe n’Umunyarwanda Kwitonda Alain batazira “Bacca” batakinnye imikino iyo ari yo yose ku ngoma y’umutoza, Umunya-Sérbie, Darko Nović.

Kuri aba hiyongereyemo Elie Kategaya wari umaze iminsi yitabazwa ku mikino itandukanye, gusa kuri uyu mukino ntiyagiriwe icyizere.

APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda izesurana na Azam FC yo muri Tanzania aho umukino ubanza uzabera i Dar Es Salaam taliki 18 Kanama [8] 2024, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Stade Nationale Amahoro taliki 25 Kanama 2024.

Mugisha Gilbert na Muhammad Lamine Bah mu berekeje muri Tanzania!
Umunya-Nigeria, Nwobodo Chidiebere Johnson!
Dushimimana Olivier “Muzungu” na Ndayishimiye Dieudonne!
Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga!
Amazina y’abagize itsinda rigari ryerekeje i Dar Es Salaam!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda