Abahanzi banditse izina mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga barimo Bruce Melody, Riderman, Bushali ,Chriss Easy na bagenzi babo bigaruriye imitima ya benshi i Huye mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2023.

 

Ibitaramo by’umuziki byari bisanzwe bizwi nka “Iwacu Muzika Festival “ byahindutse “MTN Iwacu Muzika Festival” nyuma y’uko sosiyete ya MTN ibaye umutera nkunga mukuru w’ibi bitaramo bitegurwa na EAP.Ibi bitaramo byatangiye muri Kamena 2019, mu 2020 bikomwa mu nkokora kubera icyorezo cya COVID-19 ariko bikanyuzwa kuri televiziyo y’Igihugu aho abahanzi batandukanye basusurutsaga abakunzi babo bari bari mu bihe bya Guma mu rugo.

Umwaka ushize ibi bitaramo ntabwo byabaye ubwo ibikorwa bijyanye no kwidagaduro byasubukurwaga ubu bikaba aribwo bisubukuwe.

Urugendo rw’ibi bitaramo bihuza imbaga rwatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri, ku wa 30 Nzeri bizerekeza i Huye. Ku wa 7 Ukwakira byabereye i Ngoma n’aho tariki 14 Ukwakira bibera  i Rubavu ni mu gihe ku wa 25 Ugushyingo 2023 byabereye mu Mujyi wa Kigali.

Abahanzi barimo Riderman , Bruce Melodie , Alyn Sano, Bushali , Chriss Eazy, Niyo Bosco, Bwiza detse na Afrique n’abandi nibo baririmbye Ntara zitandukanye  .Ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko abaziririmba mu gitaramo gisoza kizabera i kigali bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Hashimangiwe ko iri serukiramuco ryagarukanye imbaraga zidasanzwe nyuma yo guhindurirwa izina no guterwa inkunga na MTN Rwanda.

Abahanzi bagaragaje ko ari amahirwe adasanzwe yo kongera gutaramira abakunzi babo hirya Nyuma yo gucogora kwa COVID-19 abakunzi b’umuziki i Huye bongeye kumwenyura nyuma yo kugirana ibihe byiza n’abahanzi umunani baririmbye mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyaherukaga kubera ku butaka bw’aka Karere mu 2019.

Muri iki gitaramo cyitabiriwe na benshi mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye abahanzi barimo Bruce Melodie, Bushali, Riderman, Chriss Eazy bishimiwe ku buryo bukomeye mu gihe Bwiza, Alyn Sano, Niyo Bosco, Afrique na Ishimwe Kelly wamenyekaniye muri ArtRwanda-Ubuhanzi bagaragaje ko ari abo kwitega.

Bruce Melodie watunguwe n’uko yakiriwe yabwiye abakunzi b’umuziki i Huye ko abavugaga ko badakunda umuziki babibeshyeho kuko bazi gutarama. Ati “Bajyaga bavuga ko abantu b’i Huye badakunda umuziki ariko mbonye ko bababeshyera, mwihe amashyi muri abantu bakomeye.”Chriss Eazy wari utaramiye bwa mbere i Huye yaje yambaye ikanzu yambarwa n’abanyeshuri basoje Kaminuza mu rwego rwo kugaragaza ko ari kumwe na bo ndetse yishimiye gutaramira intiti nk’uko abantu bakunze kwita abize muri iyi kaminuza.

Bushali yashimangiye ubukaka bwa Hip hop cyane cyane Injyana ya Kinya Trap binyuze mu ndirimbo nka “Tsikizo”, “Ku Gasima”, “Kinyatrap”, “Nituebue”, zose yateye akabona abamwikiriza.

Abaraperi bahiriwe cyane uyu munsi na Riderman wari uherekejwe na Karigombe yagaragarijwe urukundo n’abakunzi be n’abafana be yita Ibisumizi. Yabaririmbiye indirimbo zitandukanye kuva ku zo hambere nka “Umwana w’i muhanda’, “Cugusa” n’izindi. Nyuma ya Huye, ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizakomereza i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ku wa 7 Ukwakira 2023.

REKA TUBAGEZEHO UKO IGITARAMO CYAGENZE AKANTU KU KANDI:

18:38: Umurishyo wa nyuma wakomwe. Bruce Melodie yashyize akadomo ku gitaramo MTN Iwacu Muzika Festival muri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye. Yasezeye abafana batabishaka ndetse basigaye bamuririmba mu majwi y’uruhererekane, bazamuriye amaboko icyarimwe mu kumwereka ko bamwishimiye.

Umunyarwanda yaciye umugani ko ‘‘Akungo gakuze karyoshya imboga”. Na Bruce Melodie yakumbuje abakunzi b’umuziki ibihe byiza yagiranye na bo mu myaka ye ya mbere agitangira umuziki abaririmbira indirimbo yise “Ndumiwe” yasohotse mu 2013.

Iyi ndirimbo iri mu zishimiwe cyane Melodie yayibyinanye n’abakunzi b’umuziki i Huye akavumbi karatumuka ndetse akabeho kava mu Ishyamba rya Arboretum kagenda uko. Yasoje aririmba “Kungola” yakoranye na Sunny ndetse iri mu zishimiwe cyane. Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bafite izina ritajegajega mu muziki w’u Rwanda yatanze ibyishimo byuzuye ku bitabiriye igitaramo MTN Iwacu Muzika Festival. Yaririmbye indirimbo ze zose zizwi ndetse zirishimirwa bihambaye kuva kuri “Funga macho”, “Ikinya”, “Saa Moya”, “Akinyuma”, “Katapila”, “Igitangaza” yaririmbanye na Kenny Sol na Juno Kizigenza, “Bado” na “Henzapu”.Ari kuririmba hari aho yageraga akabaza abafana ati “Aba-conards bari he? Mwakoze ab’imbere cyane.”Bruce Melodie yashimye ab’i Huye basigaye bakunda umuziki

Bruce Melodie yagaragaje ko yanyuzwe n’uko abaturage b’i Huye bitwaye bakaza gutaramana n’abahanzi bihebeye. Hambere abahanzi batinyaga gutaramira muri Kaminuza y’u Rwanda kubera abanyeshuri baho by’umwihariko abitwaga ’aba-conards’ batatinyaga gusebereza abaririmbyi mu ruhame. Ibi byatumye abantu bose aka gace bagafata nk’akagoye ku bahanzi bagisitasita. Yagize ati “Kera kubona abantu bangana namwe aha byari bigoye. Bajyaga bavuga ko abantu b’i Huye. badakunda umuziki ariko mbonye ko bababeshyera, mwihe amashyi muri abantu bakomeye.”18:06: Bruce Melodie yahamagawe bihindura isura. Abafana benshi bahise biterera mu kirere mu kumwereka ko bishimiye kumwakira. Yahise yinjirira mu ndirimbo ye “Serebura” Riderman uri mu baraperi bakuru muri muzika y’u Rwanda yongeye kubishimangira nyuma yo kwitwara neza mu gitaramo yakoreye i Huye. Yaririmbye indirimbo zirimo “Mambata”, “Cugusa”, “Ikinyarwanda”, “Horo”, “Nta kibazo” yahuriyemo na Bruce Melodie, “Niko yabaye” ya Dj Zizou, “Abanyabirori’’ na “Simbuka”.Yasoje ababwira ati “Huye murakoze cyane.’’

Riderman yasabye abakunzi ba Muzika Nyarwanda kugana serivisi za RFI

Umuhanzi Riderman witabiriye igitaramo cya  MTNIwacuMuzikaFestival yafashe ijambo akangurira abatuye mu Karere ka Huye kumenya no kwitabira gukoresha serivisi za Rwanda Forensic Institute. Izi serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n’ibiyobyabwenge, gupima imibiri y’abitabye Imana hagaragazwa icyateye urupfu, gupima alukolo yageze mu mubiri w’umuntu n’ibindi byinshi.Uyu muraperi uherutse kugirwa Brand Ambassador wa RFI yashimye abaterankunga batumye igitaramo kigenda neza.Ati “Ndagira ngo nshimire abaterankunga batumye iki gitaramo kigenda neza, harimo na RFI.’’ 17:32: Riderman, udasigana ka Karigombe wize umuziki ku Nyundo, yageze ku rubyiniro yakirwa bidasanzwe. Yinjiye atanga imirongo y’indirimbo “Umwana w’i Muhanda’’ iri mu zakunzwe cyane kuva mu myaka yo hambere.

The Major wo muri Symphony yaririmbiwe ku isabukuru ye Mbere yo kuva ku rubyiniro, Alyn Sano yasabye abantu bose gufatanya kuririmbira Major uri mu nkingi za mwamba za Symphony Band. Yagize ati “Tumwifurize isabukuru nziza.’’ Bahise bamuririmbira mu kumwifuriza isabukuru yagize ku wa 29 Nzeri 2023.

Alyn Sano yerekanye ko ari mu bahanzikazi bakomeye Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Radio”, “Say Less” na “Fake Gee”. Yanaririmbye Bonane (Turawusoza) ya Dj Pius yahurijwemo na Bushali mbere yo gusezerera muri “Kamwe”, indirimbo yahuriyemo abahanzi batandukanye.

Mu gihe yamaze ku rubyiniro yagaragarijwe urukundo nk’umwe mu bahanzikazi bakuru muri Muzika Nyarwanda

17:04: Alyn Sano yahamagawe ku rubyiniro, abafana benshi bamwakiriza amashyi y’urufaya. Yahise ababaza ati “Mumeze mute? Amaboko hejuru niba ukunda Sano. Murasa neza.’’ RFI yahembye abasubije neza ibibazo byerekeye serivisi zayo

Bushali aracyahetse injyana ya Hip hop igezweho

Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali yaririmbye indirimbo nyinshi ziganjemo ize zamenyekanye cyane. Mu zo yaririmbye harimo “Tsikizo”, “Ni tuebue”, “Ku Gasima”, yaririmbye n’agace gato ka “Kamwe” yahuriyemo abahanzi batandukanye. Ni indirimbo zanditse ku mitima y’abakunzi ba Hip hop kuko buri yose yayiririmbaga afatanyije n’abakunzi be ijambo ku rindi. Umuraperi Bushali The Trigger arasoza kuririmba ahita afata inzira igana mu Bujumbura aho agomba kuririmbira ku wa 1 Ukwakira 2023 mu gitaramo cyatumiwemo The Ben.

16:32: Bushali yageze ku rubyiniro yakirwa bidasanzwe. Abafana benshi bitereye mu kirere agihamagarwa ndetse benshi biruka bajya gushaka aho babona uko bamureba neza. Yinjiriye ku ndirimbo ye ‘Kinyatrap’ iri mu zakunzwe cyane. Yayiherekesheje iyitwa “Niyibizi”.

16:21: Umuhanzi Ishimwe Kelly wanyuze mu Cyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, irushanwa riteza imbere abanyempano mu byiciro bitandukanye by’inganda ndangamuco, yahawe umwanya wo kugaragaza impano ye ndetse arishimirwa cyane. Uyu munyempano yaririmbye indirimbo ebyiri zirimo “Gusakara” ya nyakwigendera Yvan Buravan n’iye yitwa “I miss you.’’

16:20: Itsinda ry’abize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo, Symphony Band, ryakubise umurishyo wa mbere nyuma yo gushyushya ibyuma.

16:15: Yousta Band yacurangiye Afrique, Bwiza, Niyo Bosco na Chriss Eazy isimbuwe na Symphony Band igiye gucurangira Alyn Sano, Bushali, Riderman na Bruce Melodie. “Inana” ni ibendera kuri Chriss Eazy. Mu gusoza Chriss Eazy yaririmbye indirimbo ye “Inana” iri mu zamuzamuriye igikundiro cyane. Yafatanyije n’abakunzi be kuririmba ndetse iyi yabaye umwihariko kuko ababyinnyi be babiri bakuyemo imyambaro bari bambaye hejuru, basigarana amasengeri gusa. Abafana basigaye baririmba izina “Chriss Eazy” ubwo yari amaze kuva ku rubyiniro. Izina Chriss Eazy riri kuzamuka bwangu mu matwi y’abakunzi ba muzika

Chriss Eazy waje ku rubyiniro yambaye nk’abanyeshuri basoje kaminuza yinjiriye mu ndirimbo yise “Izina”, akomereza kuri “Basi Sori”. Uyu muhanzi wishimiwe cyane yahisemo kwambara atya mu rwego rwo kugaragaza ko yaje gutaramira abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ndetse ari iwabo w’intiti nk’uko bikunze kuvugwa iyo umuntu ageze muri aka karere.

15:49: Chriss Eazy yageze ku rubyiniro mu buryo budasanzwe. We n’abamuherekeje baserutse bari mu makanzu yambarwa n’abanyeshuri basoje kaminuza kuko igitaramo cyabereye muri UR, Ishami rya Huye.

Uburyo Chriss Eazy yakiriwe biragazagaza ko isura ye n’ijwi rye bitari bishya ku Banye-Huye, yahawe amashyi y’urufaya avanze n’induru iri hejuru.

Bwiza yakiriwe neza i Huye aho yataramiye bwa mbere

Umuhanzikazi Bwiza yongeye gushimangira ko ari mu bo kwitegwa mu muziki w’ahazaza. Yaririmbye indirimbo yise “Exchange” akurikizaho iyo yise “Wibeshya” yakoranye na Mico The Best.

Agana ku musozo yifashishije indirimbo “Yiwe” aho yahise amanuka ajya mu bafana agenda abasuhuza abereka ko ari kumwe na bo baririmbana indirimbo “Soja” yakoranye na Juno Kizigenza mbere yo gukomereza kuri “Ready” iri mu zishimiwe cyane.

Bwiza wari uherekejwe n’ababyinnyi bane basoreje ku ndirimbo yise “Do Me” aho yafatanyije n’abandi kuyibyina mu buryo bubereye ijisho. Bwiza yateguje indirimbo nshya mbere yo gutaramira i Huye Umuhanzikazi Bwiza uherutse gushyira hanze album yise “My Dream”, iriho indirimbo yakoranye na Double Jay w’i Burundi. Ni indirimbo bise “No Body” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiizz muri Country Records.

14:32: Bwiza Emmerance yageze ku rubyiniro. Yaharuriwe ikibuga n’abasore babiri bari bitwaje imiriro yaka. Bakoraga ibisa no kuwumira ariko ku buryo badashobora gushya. Impumuro ya peterori yakoreshejwe hacanwa uwo muriro yumvikanaga kugera nko muri metero nka 300. Bwiza ubarizwa muri Kikac Music yahereye ku ndirimbo yise “Exchange”.

Uyu musore w’imyaka 23 yitwaje guitar iri kumufasha gususurutsa abakunzi b’umuziki we yakomereje mu ndirimbo yise “Ishyano”, “Piyapuresha” mbere yo gusoreza ku ndirimbo ye yise “Seka’’.

Niyo Bosco wanyuze benshi mu muziki wa live yavuye ku rubyiniro abakunzi b’umuziki bagaragaza ko bakinyotewe n’imiririmbire ye bamwe bakomeza kumuhamagara mu izina.

14:54: Niyo Bosco yageze ku rubyiniro. Yatangiriye ku ndirimbo ye “Ubibona ute?’’ yaririmbye acurangirwa imirya y’inanga iryoheye ugutwi na Yousta Band.

Afrique wamamaye mu ndirimbo “Agatunda” ubwo yari ageze kuri iyi ndirimbo ibintu byahinduye isura afatanya n’abakunzi b’umuziki bayiririmbana ijambo ku rindi.

Uyu musore umaze imyaka itatu yinjiye mu muziki yavuye ku rubyiniro nyuma yo kuririmba indirimbo enye.

14:32: Umuhanzi Afrique ni we ubimburiye abandi kugera ku rubyiniro. Yinjiriye ku ndirimbo “Akanyenga” yasohoye mu 2022, akurikizaho iyo yise “My Boo” na “Rompe”.

14:20: Yousta Music Band yiganjemo abize umuziki ku Ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo ribarizwa i Muhanga, yageze ku rubyiniro mbere y’uko hakirwa umuhanzi wa mbere.

14:15: MC Buryohe na Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca ni bo bagiye kuyobora igitaramo kigiye kubera i Huye.

14:05: Tubahaye ikaze ku Stade ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ahagiye kubera igitaramo cya kabiri mu bya MTN Iwacu Muzika Festival 2023, byahurijwemo abahanzi bazamutse neza ndetse n’abafite izina mu muziki w’u Rwanda.

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byakomereje mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Nzeri 2023, ahakoraniye ibihumbi by’abakunzi b’umuziki baje kwihera ijisho imigendekere y’iki gitaramo cyahurije hamwe abahanzi umunani biyongeraho babiri bakorera umuziki muri aka karere.

Ni igitaramo cya kabiri mu bizazenguruka ibice bitandukanye by’igihugu kije gikurikira icya mbere cyabereye mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri 2023.

Abahanzi bategerejwe kuririmba barimo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Riderman, Bushali, Alyn Sano, Bwiza, Afrique, Niyo Bosco. Biyongeraho Kelly na Kenny Edwin bakorera umuziki muri Huye.

Ibi bitaramo byaherukaga i Huye mu 2019 ubwo byabaga ku nshuro ya mbere, byateguwe na East African Promoters [EAP] n’umuterankunga wayo mukuru MTN uherekejwe n’abandi barimo Rwanda Forensic Institute (RFI), ikigo gitanga serivisi z’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera, RFI na Inyange.

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos.

 

Related posts

Miss Muheto Divine biravugwa ko ashobora kwamburwa ikampa rya Nyampinga w’ u Rwanda dosiye yiwe yashyikirijwe  ubushinjacyaha.

Murungi Sabin yongeye kugaragara nyuma y’igihe atagaragara mu kiganiro abamukunda bongeye guhuza ibiganza bakoma amashyi

Barapfa iki? Byakomeye Hagati ya Mutesi Scovia na Bishop Dr. Rugagi