Mukura VSL yananiwe kwivana i Musanze, Bugesera iniga Gasogi United, Etoile de L’est yihaniza Etincelle FC, shampiyona y’u Rwanda yakomezaga

 

Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nzeri shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w’amaguru  yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa 5, aho habaye imikino 3.

Ikipe ya Mukura Victory Sports yari yakiriwe na Musanze FC mu mukino warukomeye, amakipe yombi anganya ubusa kubundi. Mbere y’uko umukino uba ikipe ya Musanze FC yari ifite amanota 9/9 mugihe Mukura Victory Sports yari ifite amanota 5 kuri 12 yashobokaga.

Undi mukino wabaye wahuje ikipe ya Bugesera na Gasogi United, Bugesera yari murugo yatsinze itababariye ikipe ya Gasogi United ibitego 3-0. Ibitego bya Bugesera byatsinzwe na Aime Gakiza ku munota wa 37′ na Ani Elijah ku munota wa 45′ mu gice cya mbere. Ku munota wa 77′ w’umukino umukinnyi Hamiss Hakim wa Gasogi ytsinze igitego, umukino urangira ari ibitego 3-0.

Gasogi United ibaye ikipe ya kabiri yandagarijwe ku kibuga cya Bugesera nyuma ya Kiyovu yatsindiwe ibitego 4-0.

Etoile de L’est i Ngoma yari yakiriye ikipe ya Etincelle FC umukino urangira ikipe ya  Etoile de L’est itsinze igitego 1-0. Ni umukino wa kabiri ikipe ya Etoile de L’est itsinze yikurikiranya nyuma yaho ku munsi wa Kane wa shampiyona yari yanyabitse Mukura Victory Sports ibitego 3-0 kuri sitade ya Huye.

Nubwo Musanze FC yanganyije na Mukura yagumye ku mwanya wa mbere kurutonde rwa gateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 10/12.

Mukura Victory Sports yagize amanota 6 kuri 15 yashobokaga ubu iri ku mwanya wa 8 muri shampiyona. ubaye umukino wa kabiri Mukura itinjiza igitego muri shampiyona.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha