Abafana ba Rayon Sports bavugishije benshi nyuma yo guhamagara umukinnyi udaheruka gukina bakamuha umurengera w’amafaranga kugirango bamuhoze amarira amaranye iminsi

 

Umukinnyi wa Rayon Sports umaze iminsi atishimirwa muri iyi kipe, yahawe umurengera w’amafaranga nubwo yari amaze iminsi adahabwa umwanya wo gukina.

Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Mukura Victory Sports mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro, uza kurangira Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza inganya igitego 1-1 ariko kubera ko yatsinze umukino ubanza ibitego 3-2 bituma igera ku mukino wa nyuma kugiteranyo cy’ibitego 4-3.

Nyuma y’uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports biyunze n’abakinnyi b’iyi kipe bongera gukomerana amashyi nkuko byari bisanzwe ariko abafana ba Rayon Sports batajya babura udushya baje guhamagara Hategekimana Bonheur bamuhereza amafaranga menshi, ibintu bitari bisanzwe kuko abafana baherezaga amafaranga ba rutahizamu.

Ntabwo iki gusa ari cyo abafana bakoze gusa, ahubwo muri uko guha amafaranga umuzamu Hategekimana Bonheur kugirango bamuhoze agahinda yari amaze iminsi aterwa n’abakinnyi bagenzi ndetse n’umutoza, rutahizamu Joachim Ojera umaze iminsi ahabwa amafaranga naba Rayon yaciye imbere y’abakinnyi kugirango bongere nawe bamuhe bamurebera aho ahubwo barisekera ntibagira ikintu bamumarira.

Ikipe ya Rayon Sports ku mukino wa nyuma izahura n’ikipe ya APR FC mu mukino uzabera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye ariko aho uyu mukino uzabera hashobora guhindurirwa ukagarurwa Kigali Pelé Stadium nkuko abakunzi baya makipe yombi bari kubisaba cyane.

 

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda