Umuraperi ukomeye mu bakizamuka witwa Lil Keed yitabye Imana afite imyaka 24, nkuko byaje kwemezwa na murumuna we bavukana ndetse wari umaze n’igihe amurwaje.
Uyu muhanzi wo mu jyana ya Rap, akaba yatangaga ikizere cyo kuzavamo igihangange, akomoka muri leta ya Atlanta.
Ubusanzwe amazina ye ya nyayo ni Raqhid Render, nubwo yari akiri muto ariko asize umwana w’umukobwa.
Ifoto y’uyu muhanzi yashyizwe ku rukuta rwa Instagram rwa murumuna we, yayiherekesheje amagambo ateye agahinda aho yagize ati:” muvandimwe ndabizi ntabwo ujya ukunda ko ndira ariko nyuma y’ibyabaye kwihangana biragoye cyane kuko na Papa kwihangana byamunaniye”
Uyu muraperi Lil Keed yaje gusohora alubumu zikomeye zagiye zigurishwa cyane alubumu iheruka gukorwa, yayikoreye muri reta ya Cleveland muri 2020 yakoranye n’umukunzi wa Kylie Jenner, Travis Scott, Young Thug ndetse na Chris Brown.
Mu gihe yari akiri muto mbere y’uko yinjira mu muziki yagerageje gushaka amafaranga mu nzira zose zishoboka kugirango abone amafaranga aho yakoze muri kampani zikomeye nka Subway ndetse na McDonald mu myaka ye y’ubugimbi mbere yo kwinjira mu muziki.
Uyu muraperi akaba yaravutse ari umuhererezi mu bana barindwi akimara kujya mu muziki yasinyishijwe mu nzu itunganya umuziki ya Young Thug, YSL (Young Stoner Life), ndetse na 300 Entertainment.
Uyu muhanzi icyamwishe nyirizina ntabwo kiramenyekana.