Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amashirakinyoma ku bivugwa ko Sam Karenzi yirukanwe kuri Radio Fine FM bitewe no kuvuga ibitagenda kuri Perezida wa Rayon Sports

Umunyamakuru Sam Karenzi usanzwe ari umuyobozi wa Radio Fine FM amaze icyumweru kirenga atumvikana ku nyakiramajwi z’iyi Radio mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire, benshi mu bakunzi be bakaba bakomeje kwibaza igihe azagarukira mu kazi.

Uramutse utondetse urutonde rw’abanyamakuru batanu beza bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, umwe mu baza ku isonga ni umunyamakuru Sam Karenzi umenyereweho amakuru acukumbuye atazwi na bagenzi be ndetse no kuvuga ukuri adaciye ku ruhande nk’uko abanyamakuru benshi bafite iyo ngeso.

Mu minsi ishize nibwo hatangiye kuvugwa ko Sam Karenzi atazongera kumvikana ku nyakiramajwi za Fine FM bitewe n’uko avuga ibitagenda kuri Komite Nyobozi ya Rayon Sports iyobowe na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele.

Aya makuru yari amaze hafi icyumweru acicikana byavugwaga ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB na Minisiteri ya Siporo ari bo bagize uruhare rukomeye mu kuba Sam Karenzi atazongera kumvikana ku nyakiramajwi za Fine FM, gusa ni ibinyoma kuko uyu munyamakuru amaze igihe arwaye ariko arimo koroherwa ku buryo mu cyumweru gitaha azagaruka mu kazi.

Umunyamakuru Sam Karenzi yamenyekanye cyane ari kuri Radio Salus yakozeho mu gihe cy’imyaka umunani nyuma yo kuva kuri RC Huye atatinzeho ubwo yatangiraga umwuga w’Itangazamakuru.

Kuva muri Kamena 2020, Sam Karenzi yatangiye gukora kuri Radio 10 aho yahuriye n’abarimo Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa, bari kumwe na Horaho Axel bakajya bakorana mu kiganiro cyitwaga Urukiko rw’Imikino.

N’ubwo iki kiganiro cyamamaye mu gihe gito ndetse kigakundwa n’abatari bake, cyashyizwe ku iherezo guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 ubwo cyakorwagamo impinduka. Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio 10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radio.

Izi mpinduka Radio 10 yari imaze gukora zatumye umunyamakuru Sam Karenzi ahitamo kujya gukora kuri Fine FM mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire, kuri ubu akaba akorana na Niyibizi Aime, Muramira Regis na Ishimwe Ricard.

Related posts