Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amashirakinyoma ku bivugwa ko Manzi Thierry yahagaritse gukina ruhago imburagihe akerekeza mu gukora akazi gasanzwe ku Mugabane w’i Burayi

Myugariro wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, Manzi Thierry aheruka kwerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi ku Mugabane w’i Burayi maze ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye hacicikana amakuru avuga ko yahagaritse guconga ruhago.

Muri iki cyumweru nibwo Manzi Thierry yerekeje mu Bubiligi aho yagiye mu ibanga rikomeye ndetse na benshi mu bakinnyi b’inshuti ze bakaba bataramenye igihe yagendeye.

Hari amakuru yavuzwe ko Manzi Thierry agiye gukora akazi ko muri Hoteli imwe iherereye i Brussels mu murwa mukuru w’u Bubiligi ndetse ko bazajya bamuhemba arenga miliyoni 5 z’Amanyarwanda buri kwezi.

Umwe mu nshuti za hafi ya Manzi Thierry yatubwiye ko ibiri kuvugwa ko Manzi Thierry yahagaritse gukina ari ibinyoma kuko yagiye mu Bubiligi agiye kumvikana n’amakipe atandukanye yo mu Cyiciro cya Kabiri yamwifuje, nta gihindutse akaba ashobora gusinyira imwe muri izo kipe.

Manzi Thierry ni umwe muri ba myugariro b’ibihangange muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu myaka icumi ishize, yakiniye amakipe arimo Isonga FC, Marines FC, Rayon Sports, APR FC, FC Dila Gori yo muri Georgia, AS FAR Rabat yo muri Morocco na AS Kigali ari nayo aherukamo.

Related posts