Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Amarira n’amakimbirane si byo bigize urukundo, Uko wamenya ko igihe cyo gutandukana n’uwo wakunze cyageze

Urukundo nyarwo rugira uburyo ruba nk’impano. Iyo urimo, wumva umeze nk’uwabonye umutekano wo mu mutima, amahoro yo mu bitekerezo, ndetse n’umunezero urenze. Ariko se bigenda bite iyo aho wagombaga gusanga ituze n’ibyishimo, uhahurira n’amarira, amakimbirane, n’agahinda kadashira?

Kuguma mu rukundo rukurushya kurusha uko rukubaka, si ubutwari. Si n’urukundo nyarwo. Kuko amarira n’amakimbirane si byo bigize urukundo.

Iyo ibintu bitangiye kugenda nabi, ukajya wibaza niba bikiri ngombwa gukomeza uwo mubano, ni ngombwa kwitonda, ukareba aho ibintu byerekeza, ukamenya niba koko igihe cyo gutandukana cyageze.

Dore bimwe mu bimenyetso bikomeye byakwereka ko urukundo rwawe rwataye umurongo, kandi ko ushobora kuba ugeze aho ugomba guhitamo kwigendera mu mahoro:

1. Iyo ibyishimo byabaye amateka, ukaba usigaye ubaho mu gahinda

Ubuzima bwo mu rukundo bugomba kuba intandaro y’ibyishimo. Niba wumva usigaye ubaho urira kurusha uko wishima, niba umutima wawe ubabazwa kurusha uko utebwa, ni ikimenyetso simusiga. Uwo wakunze ashobora kuba atagikunze kugusangira ubuzima bwiza, ahubwo yaguhindutse umutwaro.

2. Guhorana amakimbirane no kutumvikana

Birashoboka ko abakundana bagirana impaka rimwe na rimwe. Ariko iyo impaka ziba umuco, intonganya zikaba umusemburo w’ibihe byose, kandi mukabura uburyo bwo kumvikana, ni uko urukundo rwanyu rwasubiye hasi. Niba mubaho mwitana ba mwana, buri munsi ukababaza umutima, ni igihe cyo kwibaza niba atari ngombwa gutandukana.

3. Igihe icyizere cyatakaye, n’umutima wawe ukabura amahoro

Urukundo rudafite icyizere ni nk’inzu yubatswe ku musenyi. Iyo utagifitiye icyizere uwo mukundana, igihe cyose wumva uboshye n’ubwoba, cyangwa se uba mu gushidikanya gukabije, icyo gihe uba uri kurwana n’ikirere. Kandi nta rukundo rusugira aho hatari umutekano wo mu mutima.

4. Iyo urukundo rwinjiyemo ihohoterwa

Niba uwo ukunda atangiye kugukoresha nabi, akagutuka, akaguca intege, cyangwa se agukubita, n’iyo yaba abikora rimwe gusa—icyo gihe nta mpaka zigomba kubaho. Ihohoterwa ryo mu rukundo si ikosa ryoroha, ni ikosa rikomeye. Umutima wawe ntiwagombye gukundira uburibwe.

5. Iyo atakubaha kandi atakumva

Urukundo rudasanzwe rwubakira ku cyubahiro. Niba wumva ibitekerezo byawe ntacyo bivuze kuri we, niba ahora arengera ibye gusa, cyangwa agusuzugura uko yishakiye, ni igihe cyo kwisuzuma, ukibaza niba koko ugikwiye kuguma aho utitaweho.

6. Iyo mwabuze aho muhurira, n’ubusabane bukabura

Kuganira ni inkingi y’umubano. Iyo mwabaye nk’abanyamahanga, cyangwa se igihe cyose mubonye ari intonganya gusa, nta kindi byaba bivuze uretse ko urukundo rwanyu rwamaze gucika intege.

Gutandukana si ugutsindwa, ni intambwe yo kwiyubaha

Abatandukana si ko baba bananiwe. Hari igihe gutandukana biba ari wo muti, ari bwo buryo bwo kwirengera, no guharanira ko umutima wawe ugaruka mu ituze. Biba ari n’uburyo bwo guha amahirwe ubuzima bushya, butarimo intimba n’ibikomere.

Icy’ingenzi ni uko mbere yo gufata uwo mwanzuro, uba wicaye ukabanza kubitekerezaho neza. Ukaganira n’uwo mwakundanaga, niba bishoboka, mugasasa inzobe. Ariko nanone, ni wowe uzi uko umutima wawe umeze, ni wowe uzi icyakubabaje, kandi ni wowe ushobora gufata icyemezo kiguhesha amahoro.

Wikwemera gukomeza kuba mu rukundo rugutera amarira. Niba utagishima, niba ibyo wakundaga byarahindutse ibikuriza intimba, ushobora gufata icyemezo. Kuko amarira n’amakimbirane si byo bigize urukundo.

Related posts