Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru y’inshamugongo ku Ikipe y’Igihugu ya Benin iri kwitegura gucakirana n’u Rwanda, Amavubi agiye kubyungukiramo azanyagire Benin ibitego birenga bitatu

Ku wa Gatatu nibwo u Rwanda ruzakira Benin mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cya Africa kizaba mu mwaka utaha.

Ikipe ya Benin yitwa Les Guépards yahagurutse i Cotonou igera i Kigali ejo ku wa Mbere tariki 27 Werurwe, 2023.

Iyi kipe y’umutoza Gernot Rohr ntabwo iri kumwe n’abakinnyi babiri b’imena.

Umukino utegerejwe ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe, 2023. Ikinyamakuru le Champion, kivuga ko ikipe ya Benin idafite abakinnyi babiri bakomeye.

Ni Sessi d’Almeida na Jordan Adéoti bombi ntibahari mu mukino wo kwishyura kubera ko bakenewe mu makipe bakinamo i Burayi.

Sessi d’Almeida akinira ikipe ya Pau FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa, naho Jordan Adéoti akinira Laval na yo yo mu cyiciro cya kabiri mu Bufaransa.

Ibura ry’aba bakinnyi ngo ryatewe n’impinduka zagiye ziba ku matariki uyu mukino wari kubaho.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Africa, CAF yari yavuze ko umukino uzaba kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe, 2023 i Cotonou ku mpamvu z’uko i Huye ngo nta hoteli ihari yo kwakira Benin.

Nyuma umukino wimuriwe kuri Stade Pelé Kigali, i Nyamirambo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe, 2023.

Benin iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda L, birasaba ko itsinda ikagaruka mu irushanwa. U Rwanda rwo rwabashije kubona inota muri Benin rutsinze uyu mukino rwagira amanota 5 bikarufasha kwishyira mu mwanya imwiza.

Iri tsinda kandi ririmo Mozambique, ndetse na Senegal iriyoboye.

Related posts