Amakuru aramutse avuga ni uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Tshisekedi atitabira inama yagombaga kubera muri Tanzania yari igiye kwiga ku bibazo bireba igihugu cye.
Ni Inama yari iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Mutarama 2025, yari kubera mu gihugu cya Tanzaniya ,mu mujyi wa Dar Es Salam nk’ uko twagiye tubigarukaho mu inkuru zacu.
Ibi bibaye nyuma y’ uko Umukuru w’ Igihugu cy’ u Burundi , Ndayishimiye Evariste, mu intangiro z’ iki Cyumweru nibwo yatangarije abategura iyi nama ko we atazaboneka azohereza intumwa ye.Icyo gihe abantu babyibajijeho ukuntu Perezida Evariste yanze kwitabira inama nyamara hari ingingo nyinshi zamurebaga gusa ntibabitinzeho.
Kuri ubu rero mu buryo butunguranye cyane, muri iki gitondo ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, byatangaje ko na we atari bwitabire iyi nama igamije kwiga ku bibazo biri mu gihugu cye.
Iyi nama igomba guhuza Umuryango w’ ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba EAC, ndetse na Afurika y’ Amajyepfo SADEC mu Rwego rwo kuganira ku bibazo by’ Intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo hari kwibazwa niba iyi nama irakorwa cyangwa niba igiye gusubikwa.
Byongeye byadogereye! Bukavu abayobozi, abaturage benshi batangiye guhunga M23